Kigali

Trump yahaye ikigo ICE ububasha bwo kwirukana vuba abimukira binjiye muri Amerika

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:24/01/2025 20:48
0


Abimukira binjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’agateganyo binyuze muri porogaramu zashyizweho na Perezida Joe Biden bashobora gutakaza uburenganzira bwo kuba muri Amerika.



Ubuyobozi bwa Perezida Trump bwashyizeho amabwiriza mashya aha ububasha ikigo gishinzwe abimukira muri Amerika, U.S. Immigration and Customs Enforcement's (ICE), bwo kwirukana vuba abimukira binjiye muri Amerika binyuze muri porogaramu zashyizweho na Perezida Joe Biden.

Izi porogaramu zemereraga abimukira barenga miliyoni imwe kwinjira muri Amerika mu buryo bwemewe, bakaba bari bemerewe kuba mu gihugu igihe cy’imyaka ibiri nk'uko tubikesha New York Times.

Porogaramu ebyiri z’ingenzi zafashaga abimukira harimo, CBP one uburyo abimukira bakoreshaga mu gusaba igihe cyo kwinjira mu gihugu. Uburyo bwa kabiri bwemereraga abimukira baturuka muri Cuba, Haiti, Nicaragua na Venezuela kwinjira mu gihugu ku bw’impamvu zidasanzwe.

Amabwiriza mashya yateje impungenge kuko yemera kwirukana aba bimukira, hatitawe ku kuba bari bagifite uburenganzira bwo kuba mu gihugu. Ibyo bikaba bishobora no gukwirakwira bikagera no ku yindi miryango yaturutse mu bihugu nka Afghanistan na Ukraine.

Ubuyobozi bwa Trump bwavuze ko bugamije kugabanya abinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’abakoresha inzira zemewe ariko binyuze muri porogaramu cyane ko bifashishaga ubu buryo mu kwinjira muri Amerika ku bwinshi.

Icyemezo nk’iki gihangayikishije abimukira benshi bari barahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibibazo by’imibereho n’umutekano mu bihugu byabo.

Perezida Trump nabwo abanye neza n'abimukira baba muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND