Kigali

Kenya: Umugabo yafatanywe ibice by’umurambo w’umugore we mu gikapu

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:23/01/2025 10:07
0


Polisi ya Kenya yataye muri yombi umugabo witwa John Kiama Wambua w’imyaka 29, nyuma yo gufatwanwa ibice by’umurambo w’umugore we mu gikapu. Amakuru yatangajwe na polisi avuga ko Wambua yari atwaye ibice by’umubiri w’umugore we w’imyaka 19, Joy Fridah Munani, mu gikapu cye cyo mu mugongo.



Amakuru dukesha BBC World News avuga ko abapolisi bari bari gucunga umutekano mu karere ka Huruma mu burasirazuba bwa Nairobi ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 22 Mutarama 2025, ubwo babonaga Wambua ahetse igikapu ariko agaragara nkaho afite urwicyekwe, ndetse ko ashobora kuba atwayemo ibintu bitemewe. 

Nyuma yo gukeka ko harimo ikintu kinyuranyije n’amategeko, basatse igikapu cye, maze babonamo ibice by’umubiri w’umuntu. Wambua yabwiye polisi ko ibyo bice ari iby’umugore we, Joy Fridah Munani.

DCI yatangaje ko nyuma yo guhatwa ibibazo, Wambua yajyanye n’abapolisi mu rugo rwe, aho basanze icyuma, imyenda yuzuyemo amaraso ndetse n’ibindi bice by’umubiri byari munsi y'igitanda cye. 

Polisi yavuze ko igikorwa nk’iki cyo kwica umuntu urubozo ari "icya kinyamaswa," kandi ko Wambua azakurikiranwaho ibyaha by’ubwicanyi mu rubanza ruteganyijwe mu minsi iri imbere.

Ibi bintu bije bikurikira ibikorwa bibi byo kwica abagore mu myaka yashize muri Kenya, aho ihohoterwa rikorerwa abagore, harimo no kubica ryagiye rizamuka ku rwego rwo hejuru,  aho muri kanama n’ukwakira 2024, abagore bagera kuri 97 bishwe. 

Mu Ukuboza 2024, abagore benshi bakoze imyigaragambyo i Nairobi, bamagana ihohoterwa n’ubwicanyi bikorerwa abagore, aho abapolisi yifashishije imyuka iryana mu maso mu rwego rwo guhosha iyi myigaragambyo.

Hari n’abandi bagore bo muri Kenya kandi bagiye bicwa mu buryo bw’agahomamunwa, harimo uwitwa Rebecca Cheptegei, wakinaga imikino ya Olimpik, wishwe n’uwari umukunzi we amutwikishije lisansi. 

Nanone, muri Nyakanga 2024, polisi yataye muri yombi Collins Jumaisi Khalusha, wishe abagore benshi, aho bamusanganye imirambo yacagaguwe mu kirombe kitagikoreshwa.

Ubwicanyi n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ubugome abagabo bakunze gukorera abagore bukomeje kuba ikibazo gikomeye muri Kenya aho Kenya ari kimwe mu bihugu bikunze kugaragaramo amakuru y'ubwicanyi bukomeye bwibasira ab’igitsina gore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND