Kigali

Telefoni za iPhone zashyizwemo TikTok ziri gukosha ku isoko

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/01/2025 13:49
0


Ku isoko rya eBay, telefoni zashyizwemo TikTok mbere y'ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika irahenze cyane kubera kubura iyi porogaramu ku masoko.



Mu minsi ishize, ku isoko rya eBay hagaragaye telefoni zigurishwa ku giciro kiri hejuru ya $10,000 [ararenga Miliyoni 14 Frw] kubera ko zifite porogaramu ya TikTok yashyizweho mbere y'uko ibihano bifatirwa iyi porogaramu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Nubwo ibi bihano byaje gukurwaho, TikTok iracyabura ku masoko ya porogaramu (App Store na Google Play), bikaba ari byo byatumye igiciro cy’izi telefoni kizamuka.

Ibi bibazo byakomotse ku mpungenge za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zijyanye n’umutekano w’amakuru y’abakoresha TikTok. 

Abakoresha iyi porogaramu, by'umwihariko urubyiruko n’abahanzi bamenyekanisha ibikorwa byabo binyuze kuri TikTok, bagize ikibazo gikomeye nyuma yo kubona ko porogaramu itakiboneka kuri telefoni nshya cyangwa ku masoko yemewe.

Bitewe n’ubu bukene bwo kubona TikTok, isoko ry’ibikoresho byakoreshejwe (resale market) ryahise ritangira kuzamura igiciro cya telefoni zifite iyi porogaramu ishyizweho mbere. 

Rap Tv yatangaje ko abantu benshi bagaragaje ubushake bwo kugura izo telefoni, nubwo zigura amafaranga menshi, mu rwego rwo gukomeza gukoresha TikTok. Urubuga rwa TikTok rwari rwafunze ruza gufugurwa ruhabwa iminsi 90 yo kuba rwujuje ibyo rusabwa na Amerika.

Abacuruzi nabo babonye amahirwe yo kunguka binyuze muri iyi sitiwesiyo. Bamwe batangiye kugurisha telefoni zabo zifite TikTok ku giciro kiri hejuru cyane, ibyo bigaragaza ko porogaramu z’imbuga nkoranyambaga zigira uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi no mu bucuruzi.

Kuba abantu biteguye gutanga amafaranga angana gutyo ku gikoresho gifite porogaramu imwe gusa, ni ikimenyetso cy’uko imbuga nkoranyambaga zifite agaciro kanini ku bakoresha bazo. Ibi kandi bishobora kuba isomo ku zindi porogaramu zikomeye ku bijyanye no guhangana n'ingaruka z’ibibazo bishobora gutuma zibura ku masoko.


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND