Kigali

Kendrick Lamar yatoranyijwe mu bazahatanira ibihembo 9 muri iHeartAwards 2025

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:23/01/2025 14:03
0


Umuraperi Kendrick Lamar ari mu bazahatanira ibihembo bigera ku icyenda, akaba yabaye umuraperi wa mbere watoranyijwe mu bazahatanira ibihembo byinshi.



Lamar, umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Hip-Hop, yagaragaje ubukaka bwe mu muziki, akomeza kwandika amateka mu mwaka wa 2025. Yatoranyijwe mu bazahatanira ibihembo 9 muri iHeartAwards, bikaba ari ibirori by'ingenzi mu muziki. 

Urutonde rugaragaza aho ibyiciro azahatanamo:

1. Umuhanzi w'Umwaka (Artist of the Year)

2.  Indirimbo y'Umwaka (Song of the Year) yitwa Not Like Us.

3. Indirimbo ya Hip-Hop y'Umwaka (Hip-Hop Song of the Year) - Not Like Us na Like That

4. Indirimbo ifite amashusho meza(Best Music Video) - Not Like Us

5. Umuhanzi wa Hip-Hop w'umwaka (Hip-Hop Artist of the Year)

7. Indirimbo ifite amagambo meza (Best Lyrics) - Not Like Us

8. Gukorana n'undi muhanzi (Best Collaboration) - Like That

9. Favourite Surprise Guest) - Ken & Friends

Kendrick Lamar, usanzwe azwiho ubuhanga mu guhanga indirimbo, yishimiye cyane iyi mikorere ye kandi avuga ko ari inshingano zo gukomeza gukora neza no guhanga umuziki utanga ubutumwa. Uku gutoranywa kubaye ikimenyetso cy'ubuhanga bw’umuhanzi, bikanamuranga nk’umuhanzi w’ibihe by’ikoranabuhanga mu muziki wa Hip-Hop.

Abafana be batunguwe n’ibihembo n'ikbi, ndetse baritegura kubona akomeza kuyobora abakora Hip-hop, dore ko yanabaye umuraperi wa mbere utoranyijwe mu bihembo byinshi bingana gutya.

Kendrick Lamar yatoranyijwe mu bazahatanira ibihembo byinshi, bituma ahita aba umuraperi wa mbere watoranyijwe mu bazahatanira ibihembo byinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND