Mu mujyi wa Bangkok, abasaga 100 mu miryango ya LGBTQ+ bahererekanyije isezerano ry’urukundo rwabo bituma Thailand iba igihugu cya 3 muri Aziya gitanze ubu burenganzira.
Thailand yanditse amateka yihariye ubwo abashyingiranywe bahuje ibitsina bashimishwaga n’umunsi wabo udasanzwe. Mu mujyi wa Bangkok, abasaga 100 mu miryango ya LGBTQ+ bahererekanyije isezerano ry’urukundo rwabo mu birori byari byateguwe neza kandi byagaragaje ishusho nshya y’igihugu cyabo mu burenganzira n’ubwisanzure.
Uyu munsi w’amateka wabaye tariki ya 10 Mutarama nyuma yo kwemezwa kw’amategeko mashya yemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa. Thailand ibaye igihugu cya 3 muri Aziya (cyiyongera kuri Taiwan na Nepal) mu kwemera ubu burenganzira, icyemezo cyaje nyuma y’imyaka myinshi y’ubuvugizi bw’abaharanira uburenganzira bwa LGBTQ+.
Muri 2025, Thailand yari ifite 90% by’abaturage bemera ko abahuje ibitsina bafite uburenganzira bwose nk'uko tubikesha BBC, mu gihe raporo zagaragaje ko imibare y’isi yose y’abashyigikiye bene aya mategeko yazamutse ku kigero cya 60% mu bihugu 34.
Abitabiriye ibirori, harimo imiryango n’inshuti, bishimiye uburyo ibirori byaranzwe n’uburanga n’umuco, aho barahiraga imbere y’igiti cyari cyatatswe amatara ashashagirana CNN. Byitezwe ko iki cyemezo kizatuma abashaka ubwisanzure nu burenganzira muri Aziya bazirikana Thailand nk’igihugu gicumbikira ibitekerezo bitandukanye.
Thailand, binyuze muri iyi ntambwe, yongeye kuba urugero rwiza mu kugera ku bwisanzure n’uburinganire. Ku isi hose, ubu hari ibihugu 33 byamaze kwemeza gushyigikira gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina, bigaragaza intambwe nziza mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu.
Urukundo hagati y'abahuje ibitsina rukomeye kwiyongera mu bihugu binyuranye
TANGA IGITECYEREZO