Kigali

Eddy Kenzo yiyemeje gufasha Kemi Sera kuva mu bihe bikakaye arimo muri Afrika y'Epfo

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:23/01/2025 6:50
0


Umuhanzi Eddy Kenzo yafashe umwanzuro wo gufasha Kemi Sera kuva mu bibazo afite muri Afurika y'Epfo no kugaruka neza muri Uganda.



Ishyirahamwe ry'Abahanzi ba Uganda (UNMF) hamwe n'umujyanama wa Perezida mu by'umuziki, Eddy Kenzo, batangaje ko bazafasha mugenzi wabo Kemi Sera, kugaruka mu gihugu nyuma y'ibibazo by'ubuzima byamugwiririye muri Afurika y'Epfo, nk'uko bikeshwa "Exclusive Bizz".

Mu minsi ishize, amashusho agaragaza Kemi Sera asaba Abanya-Uganda kumufasha yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kuraswa no kwibwa. Kemi Sera yavuze ko nyuma y'uko yari mu mubano w'urukundo n'umuntu atamenye, yamugiriye inama yo kujya muri Afurika y'Epfo, amwizeza ko azamufasha kugira ubuzima bwiza.

Ariko, akimara kugera muri Afurika y'Epfo, uwo mugabo yahise afata pasiporo ya Kemi Sera, indangamuntu ye, ndetse n'amafaranga yari afite. Nyuma, yasabye ubufasha umuvandimwe we, Mary Bata, bari baratandukanye igihe Kemi Sera yari akiri muri Uganda. 

Mary Bata yamuhaye inkunga y'amafaranga, ariko ibintu byarahindutse ubwo Kemi Sera yagabwagaho igitero n'abantu atazi, baramukomeretsa cyane bituma amafaranga yari afite ayakoresha mu kwivuza.

Ni muri urwo rwego Kemi Sera yasabye ubufasha Abanya-Uganda kugira ngo agire icyo akora, arusheho kubona umutekano.

Nyuma yo kumenya iby'iki kibazo, Eddy Kenzo yijeje gufatanya na Mary Bata kugira ngo atange raporo irambuye ku kibazo cya Kemi Sera. Kenzo yashimye imyitwarire ya Kemi, yizeza ko azajya mu bikorwa byo gukemura ikibazo cye vuba, anavuga ko azakoresha ishami ry'ubuyobozi bukuru bw'abahanzi kugira ngo iki kibazo gikemurwe mu buryo bwihuse.

Kemi Sera ni umuhanzkazii uzwi cyane mu muziki wa Uganda, kandi abahanzi n'abakunzi b'umuziki bakomeje kumushyigikira muri iki gihe cy'ibibazo bitoroshye arimo.

Eddy Kenzo yarahiriye gufasha Kemi Sera wo muri Uganda, akava mu bihe bitoroshye arimo muri Africa y'Epfo


Kemi Sera ari mu bihe bisharira muri Afrika y'Epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND