Umuraperi Rakim Athelaston Mayers wamamaye nka A$AP Rocky [umugabo wa Rihanna] arashinjwa kurasa uwahoze ari inshuti ye no gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko.
ASAP akurikiranyweho icyaha cyo kurasa ku wahoze ari inshuti ye, Terell Ephron, hafi ya hotel iherereye muri Hollywood mu 2021, ndetse ashobora gufungwa imyaka 24 naramuka ahamwe n’icyaha. Yatangaje ko atemera ibyo ashinjwa.
Uyu muraperi ukomeye yanze amasezerano y’ubutabera yatumweho, yari agizwe n’imyaka 3 y'ibihano byo kubahiriza amategeko, igihano cy’imyaka 7 cyari gisubitswe, ndetse n’iminsi 180 mu kigo ngororamuco. Ahubwo, yemeje ko azakurikiranwa mu rukiko.
Uyu muraperi w’imyaka 36 aregwa ibyaha bibiri byo gukoresha imbunda mu buryo butemewe n'amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gihe yahamwa n'icyaha akurikiranyweho, ashobora gufungwa imyaka 24, nk’uko amategeko abiteganya.
Rocky yahakanye ibyaha byose aregwa, ndetse ahitamo guhangana mu rukiko - byatangiye uyu munsi ubwo hatangizwaga igikorwa cyo guhitamo abacamanza.
Urukiko rwashyizeho gahunda yo gutora abacamanza 12 hamwe n’abashinjacyaha b’abanyamwuga bazatora abazahabwa inshingano zo gufata icyemezo mu rubanza.
Igihe cyo gutora abacamanza cyakomeje, aho hari bufatwe imyanzuro ku byabajijwe n’uburyo urubanza rwakomeza rwakomeza kugira ngo hamenyekane ibimenyetso ku mugaragaro.
Nubwo ari mu bihe bikomeye, ASAP Rocky azatoranywa nk'umwe mu bakomeye bazakira abashyitsi ku birori bya Met Gala muri Gicurasi, ndetse azaba afite uruhare mu isohorwa rya filime yitwa "Spike Lee" izajya hanze nyuma yo kurangiza urubanza. Ariko iminsi izaba ishimishije cyangwa ibabaje bitewe n'ibimenyetso bigaragara ku rubanza rwe.
Umugabo wa Rihanna, ASAP arashinjwa kurasa uwahoze ari inshuti ye
TANGA IGITECYEREZO