Kigali

Uganda: Chriss Eazy ategerejwe mu gitaramo cyo kwizihiza 'Saint Valentin'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2025 9:35
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy ategerejwe mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, aho agiye gutaramira mu rwego rwo gufasha abahatuye mu kwizihiza umunsi uzwi nka ‘Saint Valentin’.



Azahataramira tariki 14 Gashyantare 2025, ndetse azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi n’abashyushyarugamba bo muri kiriya gihugu. Yaherukaga mu Mujyi wa Kampala, ubwo yahataramiraga tariki 1 Ugushyingo 2024, aririmbira Nomade Bar and Drill, ari naho azataramira kuri iyi nshuro. 

Ubwo mu Ugushyingo 2024, Chriss Eazy yataramiraga muri Uganda, hari hashize imyaka icyenda atahagera, kuko yahaherukaga mu 2015 yiga amashuri abanza.

Icyo gihe yari yabwiye InyaRwanda, ati “Naherukaga muri Uganda mu 2015 kuko niho nasoreje amashuri yanjye abanza mu, bivuze ko imyaka icyenda ishize. Navuga ko rero ari urugendo rudasanzwe kuri njye, kuko aho nigiye ni naho ngiye gutaramira abakunzi banjye.”

Chriss Eazy yamamaye mu bihangano binyuranye, ndetse aherutse gushyira ku isoko indirimbo yise ‘Sekoma’, 'Sambolera' n'izindi. Agiye gutaramira muri Uganda, mu gihe mu busanzwe uyu munsi wa Saint Valentin, uzwi kandi nka Valentine's Day, wizihizwa ku itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka.

Uyu munsi ugamije kugaragaza urukundo n’ishimwe hagati y'abakundana, inshuti, cyangwa abavandimwe. Uko wizihizwa biratandukanye bitewe n'umuco, umuco karande, ndetse n'ibikorwa byihariye bya buri muntu cyangwa igihugu.

Ni umunsi urangwa n’ibikorwa birimo nko gutanga impano; aho abantu bahana impano zigaragaza urukundo n’ishimwe. Ibikunze gutangwa ni indabo (by'umwihariko rose zitukura), shokola, amakarita y’urukundo, imyenda, cyangwa impano zihariye.

Hari kandi gufata ifunguro ryihariye: Abakundana bajya gusangira mu mahoteli cyangwa muri ‘restaurant’, bakishimira ifunguro ryiza riherekejwe n'umunezero w'urukundo.

Kwandikirana amabaruwa cyangwa ubutumwa bw'urukundo: Abantu bakunze kugaragaza amarangamutima yabo mu buryo bwanditse, haba ku mpapuro, kuri telefoni, cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ku munsi nk’uyu kandi hategurwa ibirori byihariye nko kuririmba indirimbo z’urukundo, imikino n'ibitaramo by'abahanzi.

Bamwe bakoresha uwo munsi ngo basubirane ubumwe cyangwa babwirana amagambo meza y'ibyishimo no kwishimira urukundo rwabo.

Mu muco w’ibihugu bitandukanye, Saint Valentin igira imico idasanzwe: Mu Buyapani no muri Koreya y'Epfo, abagore nibo batanga impano ku bagabo, cyane cyane shokola, naho abagabo bakitura nyuma y'ukwezi kumwe ku munsi bita "White Day".

Mu Bufaransa, Saint Valentin iteranirwamo imiryango n’abakundana, hakabaho gutanga amakarita meza n’ubutumwa bw'urukundo.    

Chriss Eazy ategerejwe mu Mujyi wa Kampala muri Uganda mu gitaramo cyo kwizihiza Saint Valentin 

Chriss Eazy yaherukaga muri Uganda mu Ugushyingo 2023, ubwo yataramiraga abakunzi be b’ibihangano bye 

Chriss Eazy amaze iminsi mu bitaramo byabereye hirya no hino ku Isi 

Kuva mu myaka itatu ishize, Chriss Eazy yashyize imbere gukora indirimbo zarebwe n’umubare munini


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAMBOLELA’ YA CHRISS EAZY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND