Umuraperi Kanye West wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekanye uko ari gukorana n'umwana We North kuri Album ye "Elementary School Dropout".
Kanye West yagaragaje ko ari gukora kuri album y'umwana we North ufite imyaka 11, ndetse akomeza gukorana nawe mu mishinga y’indirimbo. Yavuze ko ari gukora kuri album ye bwite yise Bully. Benshi bari gutangazwa n'ukuntu Kanye West ari gufasha umwana we mu rugendo rw’umuziki.
Mu gihe yaganiraga ku mishinga yabo, Malik Yusef umwe mu basanzwe bakorana na Kanye, West yatangaje ko yabonye uburyo North ashyira imbaraga mu kazi ke, atanga inyunganizi agira ati: “Yego, wabikoze neza".
"Nabitangira ubuhamya nabibonye n'amaso yanjye bwite, ni byiza cyane kubona umwana muto wa 'Ye' akora ibitangaza!”. Yusef yashimangiye ko uyu mwana ari gukora ibitangaje.
Kanye West yagaragaje kandi amafoto y’umukobwa we North yinjira muri studio, aho yari kumwe na Tony Williams, inshuti ye ya hafi ndetse na musaza we mu muziki. Yashyizeho kandi ubutumwa bugira buti “Training 2.0", ashaka kugaragaza ko North ari mu myitozo yo kwitegura gukora ibihangano bikomeye.
Kuri North, mu mwaka wa 2024 yamenyesheje abakunzi be ko ari gukora ku album ye yise Elementary School Dropout. People itangaza ko iyi album ya North ifitanye isano na album y’umubyeyi we [Kanye West] yitwa The College Dropout, yagiye hanze mu 2004.
Iyi nkuru yayitangaje mu gitaramo cy’umubyeyi we, aho yavugiye imbere y’abantu ko ari gukora kuri album, bigashimisha abantu benshi bari aho.
Kanye West yagaragaje kandi ko afite gahunda yo gushyira hanze album ye bwite, Bully, aho yagaragaje amafoto n’ubutumwa bwimbitse ku mbuga nkoranyambaga. Biri mu byatumye havugwa ko yaba ari gukora ku mishinga myinshi, yibanda ku muziki no kuri sosiyete y’ikoranabuhanga.
Mu gihe cy’umwaka wa 2024, North yatangaje ko umwe mu bagize uruhare mu kumugira umuntu ukomeye mu myambarire ye ari Se umubyara nk’uko byagaragajwe mu kiganiro yagiranye Magazine.
Yavuze ko afata Kanye West nk’icyitegererezo mu myambarire ye, agira ati: “Nkunda imyambarire ya Streetwear ndetse n’iya ’90s. Tyler, the Creator, papa wanjye, ndetse nanjye ubwanjye!”
Iki gikorwa cya Kanye West uri gushyigikora umukobwa we cyashimishije banshi, aho bakunze uburyo uyu muhanzi ari gukora ibirenze kuzuza inshingano ahubwo ari urukundo rukomeye, dore ko yanavuze ko uyu mwana we ari we watumye yongera gukora umuziki.
Kanye West ari gufasha Noth, umwana we, gukora album yise Elementary School Dropout ari nako akora album ye bwite yise "Bully"
TANGA IGITECYEREZO