Kigali

UCL: FC Barcelona yabonye intsinzi umwuka waheze ikatisha itike ya 1/8, Liverpool nayo biba uko

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/01/2025 0:43
0


Ikipe ya FC Barcelona yatsinze Benfica bigoranye naho Liverpool itsinda Lille zihita zikatisha itike ya 1/8 cy'imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w'u Burayi ya UEFA Champions League.



Ni mu mikino yo ku munsi wa 7 yakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Benfica yari yakiriyemo FC Barcelona kuri Estadio da Luz Saa yine z'ijoro.

Ikipe ya Benfica yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa 2 gusa ihita ifungura amazamu ku gitego cya Vangelis Pavlids ahawe umupira na Alvaro Fernandes.

Nyuma yo gutsindwa, ikipe ya FC Barcelona yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura maze bigeze ku munota wa 11 Alejandro Balde akorerwa ikosa na Antonio Silva ari mu rubuga rw'amahina umusifuzi atanga penariti nyuma yo kuva kuri VAR.

Yatewe na Robert Lewandowski ayishyira mu nshundura igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse. Ku munota wa 22 hatewe umupira muremure umunyezamu wa FC Barcelona, Wojciech Szczesny asohoka agiye kuwukuraho agongana na Alejandro Balde bituma wifatirwa na Vangelis Pavlids ahita atsinda igitego cya gatatu.

Wojciech Szczesny wari wagize umukino ku munota wa 30 yaje gukorera ikosa Kerem Akturkoglu ari mu rubuga rw'amahina bituma umusifuzi atanga penariti yatewe na Vangelis Pavlids akayishyira mu nshundura.

Nubwo FC Barcelona yari imaze gutsindwa ibi bitego ntabwo byayiciye intege dore ko yakomeje gusatira cyane ndetse abarimo Raphinha bakabona uburyo buremereye imbere y'izamu ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo.

Mu gice cya kabiri nabwo FC Barcelona yaje ikomeza gusatira ndetse hari n'aho yarase uburyo bwabazwe ku mupira Pedri yahinduye imbere y'izamu ashaka Robert Lewandowski ariko agatinda kuwukuzaho ukuguru ngo ujye mu zamu.

Ku munota wa 64 umunyezamu wa Benfica, Anatoliy Trubin nawe yakoze amakosa yihera umupira Raphinha imbere y'izamu ahita awubyaza umusaruro atsinda igitego akoresheje umutwe.

Aho umutindi yanitse ntabwo riva, ku munota wa 68 myugariro wa FC Barcelona, Ronald Arajo yitsinze igitego cya kane ku mupira wahinduwe na Tomas Araujo.

Kuwa 76 Alvaro Carreras yakoreye ikosa Lamine Yamal ari mu rubuga rw'amahina, umutoza nta kuzuyaza atanga penariti yatewe neza na Robert Lewandowski ayishyira mu nshundura.

Kuwa 86 FC Barcelona yabonye igiye cya kane cyo kwishyura gitsinzwe na Eric Gacia ku mupira wazamuwe na Pedri maze ashyiraho umutwe.

Ku isegonda rya nyuma ry'umukino FC Barcelona yabonye igitego cy'intsinzi ku mupira Ferran Torres yazamuye imbere usanga Raphinha asiga ba myugariro aragenda arekura ishoti riruhukira mu nshundura. Umukino warangiye Benfica itsinzwe ibitego 5-4.

Indi mikino yabaye saa moya n'iminota 45 Monaco yatsinze Aston Villa 1-0 naho Atalanta itsinda Sturm Graz ibitego 5-0.

Saa yine z'ijoro Atletico Madrid yatsinze Bayer Leverkuse ibitego2-1, Club Brugge inganya na Juventus 0-0 , FK Crevena Zvezda itsindwa na PSV Eindhoven 3-2, Liverpool itsinda Lille 2-1, Slovan Bratislava itsindwa na VFB Stuttgart 3-1 naho Bologna itsinda Borussia Dortmund ibitego 2-1. 

Mu gihe habura imikino yo ku munsi wa 8 ikipe ya Liverpool iri ku mwanya wa mbere n'amanota 21 na FC Barcelona iri ku mwanya wa 2 n'amanota 18 nizo zonyine zimaze gukatisha itike ya 1/8.

Raphinha yatabaye FC Barcelona ku isegonda rya nyuma 

FC Barcelona yakatishije itike ya 1/8 cya UEFA Champions League 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND