Kigali

Ziza Bafana yatabaje Imana ayisaba gufasha muzika ya Uganda

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:20/01/2025 16:49
0


Abinyujije kuri Instagram, Ziza Bafana yagaragaje isengesho rikomeye cyane asaba Imana kurokora muzika ya Uganda.



Ziza Bafana uzwi mu ndirimbo nka "Embuzi", "Akalulu" n'izindi, yasenze Imana asaba ko yakunganira uruganda rw’umuziki wa Uganda, avuga ko umuziki w’iki gihe wuzuye abahanzi batari abo ku rwego rwo hejuru.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Bafana yagaragaje impungenge ku gukwira kw’indirimbo zifite amagambo adafite ireme, avuga ko bigira ingaruka ku musaruro w’umuziki w’iki gihugu.

Ziza Bafana, mu magambo ye yagize ati: “Aya magambo y’ubucucu agomba guhagarara byihuse, naho ubundi ndabona abahanzi badashoboye bazaba abahinzi cyangwa abasabirizi! Mpfukamye ku mavi nkusaba, Mana, gufasha abanyabyaha bawe. Amina".

Ibi byiyongeraho amagambo y'umuhanzikazi Naira Ali na we usaba ko abahanzi bakuru bafasha mu kugarura umuziki mu nzira nziza. 

Naira Ali avuga ko umuziki w’ibihangano bikoreshwa kuri TikTok ari indirimbo ziba zifite ubutumwa bugufi ariko bworoshye, haba ibihangano byiza bigatuma abahanzi bafite impano batamenyekana. 

Ziza Bafana yafashe umwanya asengera ibibazo byinshi bikomeje guhura n'umuziki wa Uganda, ndetse n'ibibazo abahanzi bari kugenda bagirana umunsi ku wundi kandi bikaba bigenda byiyongera.

Ziza Bafana yasengeye umuziki wa Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND