Kigali

Gushya kwa Los Angeles bizagira izihe ngaruka ku mitegurire ya Olympics ya 2028?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/01/2025 17:31
0


Los Angeles, umujyi uzwiho imyidagaduro n’imbaraga zawo mu bukungu, uri mu nzira yo kongera kwiyubaka nyuma y’inkongi z’umuriro zibasiye ibice binini byawo.



Nubwo hari uguhangana n’ingaruka z’izo nkongi, abatuye uyu mujyi biteguye kwakira ibirori mpuzamahanga birimo Olempike ya 2028.

Mu minsi icumi idasanzwe, inkongi zibasiye hegitari ibihumbi, zisiga amazu n’imidugudu y’abantu yarakongotse burundu. Ibikorwa remezo byabaye umuyonga, imyanda y’ibishirira n’ibikoresho byakongotse bigomba gukurwa mu mujyi bizafata amezi menshi.

Ku baturage ba Los Angeles ni urugendo rwo kongera kwiyubaka kuko bzmwe muribo imitungo yabo yarakongotse burundu basigara amaramasa.

Kubaka umujyi wabo bundi bushya bizasaba gahunda ikomeye nka “Marshall Plan,” yakoreshwaga mu gukura u Burayi mu ngoyi z’intambara ya kabiri y’isi.

Nubwo urugamba rwo kwiyubaka ruzafata igihe kirekire, mu myaka mike iri imbere, Los Angeles izakira ibirori bikomeye ku isi, mu gihe abaturage bazaba barwana no kongera kubaka amazu yabo n’imibereho yabo itorohewe.

Mu myaka igiye kuza Umujyi wa Los Angeles uzakira Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cya 2026, wakire Super Bowl ya 2027, ndetse unakire Imikino Olempike ya 2028.

Nubwo ibi birori bizaba ari amahirwe yo kumenyekanisha umujyi ku isi yose, inkongi zasize abaturage benshi bibaza niba imikino nk’iyi idashobora kubangamira ibikorwa byo kongera kwiyubaka bundi bushya.

Abashinzwe gutegura Olempike ya Olympic izaba muri 2028 (LA28) n’abayobozi b’umujyi bashimangiye ko nta mpungenge zihari ku bijyanye n’imyiteguro y’iyi mikino.

Ahazabera imikino yose haracyari mu buryo bwiza kuko hatangijwe n’inkongi y’umuriro, kandi nta nyubako nshya zisabwa. Ibi bigabanya ingaruka iyi mikino yagira ku ngengo y’imari isanzwe.

Wendy Greuel, wabaye umuyobozi mu nama y’umujyi wa Los Angeles, yagize ati: "Imikino Olempike ntizabangamira ibikorwa byo kwiyubaka, kandi nta mpungenge z’uko tutazuzuza inshingano zacu."

Nubwo bimeze bityo, hari ibibazo bijyanye n’ingengo y’imari bikomeje kugarukwaho. Uyu mushinga uteganya gukusanya miliyari $6.9 binyuze mu baterankunga, amatike, n’ibindi. 

Nyamara, amafaranga yo gutegura imihanda, gutanga umutekano, no gukwirakwiza bisi nshya mu mujyi ntabwo ari mu ngengo y’imari ya LA28, ahubwo bizaterwa inkunga n’izindi nzego za leta n’abashoramari.

Abaturage n’amatsinda atandukanye y’abaharanira uburenganzira bwabo, nka NOlympics LA, bagaragaje impungenge ko imikino Olempike ishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubukungu. Bavuga ko amafaranga, igihe, n’ingufu z’abayobozi byashyirwa mu guhangana n’ingaruka z’inkongi aho gukoreshwa mu birori bya siporo.

Nubwo ibibazo by’ingengo y’imari bishobora kuvuka, abashinzwe gutegura Olempike bemeza ko bazakoresha uburyo buzatuma iyi mikino iba ingirakamaro ku mujyi. Ibikorwa by’imikino biteganywa kuzana inyungu zitari mu mafaranga gusa, ahubwo no mu kumenyekanisha Los Angeles nk’umujyi ushoboye guhangana n’ibibazo ukongera gutera imbere.

Imyaka iri imbere izaba igoye kuri Los Angeles, ariko kandi izaba ari amahirwe yo kwerekana ko uyu mujyi ushoboye guhangana n’ibibazo ukazamuka. Mu gihe abaturage bazaba barwana no kwiyubaka, imikino mpuzamahanga izaba amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwabo bwo guhuza imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu.


Umujyi wa Los Angeles wibasiwe n'inkongi y'umuriro ni wo uteganyijwe kwakira imikino ya Olympic ya 2028






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND