Umuhanzi uzwi nka Nshuti Nicholas [Nick G] yatangaje ko yagiranye amasezerano n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya PNP Entertainment yo mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda. Ni amasezerano avuga ko azamuherekeza mu rugendo rwe rw'umuziki, rwanagejeje ku ndirimbo yakoranye n'abarimo OLG Olegue wo mu gihugu cy'u Burundi.
Uyu musore w’umunyarwanda muri iki gihe, abarizwa muri Uganda ari na ho yahuriye na Promese Richard washinze Label ya PNP Entertainments, irimo abahanzi bo mu Rwanda, muri Uganda ndetse no mu Burundi.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Richard avugamo ko mu rugendo rwe rwo gushora imari mu muziki, afite intego y'uko abahanzi yasinyishije bazajya bakorana cyane n'abandi bo mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.
Nick G we avuga ko nyuma yo gusinya amasezerano muri iyi 'Label' yiteze ko igiye kumufasha kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.
Ati: "Ndifuza kugera ku isoko mpuzamahanga ry'umuziki, aho numva impano yanjye ishobora kugera ku rwego rumwe n'abahanzi bakomeye muri Afurika nko mu myaka itatu iri imbere."
Uyu musore yanavuze ko mu ntego ze harimo gukorana n'abahanzi bagezweho mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba by'umwihariko mu Rwanda no mu Burundi."
Avuga ko hamwe n'iyi ntego, ari byo byatumye akorana indirimbo na Oleg wo mu Burundi. Ati " Iyi ntego ni umwe mu byatumye nkorana indirimbo na Oleg twise 'One Day' aho mba ngaragaza ko umunsi umwe nzagera ku ntsinzi nifuza mu muziki, ndetse no mu buryo wo kuwukoramo amafaranga."
Uyu musore yanavuze ko "Mfite intego yo gukora umuziki ufite ubutumwa bwubaka, butanga ibyishimo, kandi butuma abakunzi b'umuziki bumva ko bari kumwe n'umuhanzi ubumva."
Abinyujije mu bikorwa bye byo kuririmba no gukorana n’abandi bahanzi babarizwa muri ‘PNP Entertainment’ n'abandi, Nick G arifuza kuba umwe mu bantu bafite izina rikomeye muri muzika nyarwanda n’iy’akarere.
Ahamya ko umuziki ari ururimi rwumvwa n’abantu bose. Intego ye ni ukwagura ibikorwa bye bityo ubutumwa bwe bugere ku bantu benshi cyane, haba mu Rwanda, Uganda, Burundi, ndetse no hanze y’Afurika.
Uretse kwigaragaza nk’umuhanzi, Nick G afite intego yo gukoresha umuziki we mu bikorwa bifasha sosiyete, harimo guteza imbere umuco no kurwanya ibibazo byugarije urubyiruko.
Afite kandi intego yo gukora cyane ku buryo azatera ishema Label ye ‘PNP Entertainment’ yamugiriye icyizere ikemera kumufasha mu rugendo rwe rwa muzika.
Nick
G yavuze ko gukorana indirimbo na Oleg, byanashingiye cyane mu kuba amufata nk’ikitegererezo ari nayo mpamvu yahisemo gukorana nawe
Nick G yatangaje ko yagiranye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya PNP Entertainments
Nick
G yagaragaje ko imikoranire ye na Label izamufasha kugera ku rwego mpuzamahanga
Nick G yavuze ko asanzwe akorera umuziki muri Uganda, kandi arashaka gukorana cyane n’abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JAH BLESS' YA NICK G NA EDO SHAIN NA POPSHADDA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I'LL BE FINE' YA NICK G
TANGA IGITECYEREZO