Kigali

Polisi yataye muri yombi umugore wari ushaka guca agahigo ko kuryamana n’abagabo 100 mu masaha 24 -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/01/2025 17:07
0


Mu gihugu cya Turkiya, umugore witwa Azra Ay Vandan, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka "Süt" cyangwa "Acnoctem", yatawe muri yombi ashinjwa gutegura igikorwa cy’urukozasoni cyo kuryamana n'abagabo 100 mu masaha 24, ndetse no gutangaza ko azashyira ibyo bikorwa ku mbuga nkoranyambaga.



Azra Ay Vandan, umunyamideri wa OnlyFans, yatangaje kuri X (yahoze ari Twitter) ko afite umugambi wo kuba umugore wa mbere ukomoka muri Turkiya waba ukoze igikorwa nk’icyo. Yavuze ko hamwe n’umugabo we, Pedram Behdar Vandan, bari gutegura uburyo abagabo bashaka kwitabira bashobora kwiyandikisha akareba ko yaba umugore wa mbere uryamanye n’abagabo benshi mu gihe gito.

Nyuma yo gutangaza ubu butumwa, inzego z’umutekano zo muri Turkiya zamufatiye mu mujyi wa Istanbul zimushinja ibyaha birimo "gusakaza ibikorwa by’urukozasoni" ndetse no "kurwanya inzego z’umutekano" mu gihe zari ziri kumufata.

Uyu mugore afite abakurikira barenga ibihumbi 416 ku rubuga rwa Instagram aho akoresha izina @acnoctem. Azwiho gukora ibikorwa by’urukozasoni ku rubuga rwa OnlyFans, aho akura amafaranga menshi bitewe n'abamwishyura ngo babone amashusho cyangwa amafoto ye.

Iyi si inshuro ya mbere ibikorwa nk’ibi byumvikana ku isi. Mu Bwongereza, umunyamiderikazi witwa Lily Phillips yigeze gukora nk’ibi ubwo yatangazaga ko yaryamanye n’abagabo 101 mu masaha 14, ndetse akabishyira kuri YouTube. Hari n’undi witwa Bonnie Blue, uvuga ko yaciye agahigo k'abamaze kuryamana n’abantu benshi mu gihe gito, aho yaryamanye n’abagabo 1,057 mu masaha 12 gusa.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banenze cyane ibikorwa bya Azra, bavuga ko bigamije gusakaza umuco w’urukozasoni kandi bigira ingaruka mbi ku bantu b’ingeri zose, cyane cyane urubyiruko.

Mu gihugu cya Turkiya, ibi bikorwa bifatwa nk’ibyaha bikomeye, kandi amategeko arengera umuco n’indangagaciro bigaragara cyane muri iki gihugu cya kiyisilamu.

Turkiya, kimwe n’ibindi bihugu byinshi, ifite amategeko akomeye yo kurwanya ibikorwa by’urukozasoni. Abantu nk’aba bagerageza gusakaza ibikorwa nk’ibi bakurikiranwa n’inzego z’umutekano kugira ngo hirindwe gusenya indangagaciro z’umuryango n’umuco gakondo w’Abaturukiya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND