Abahanzi bo muri Nigeria, Davido na Ruger, bagiye gushyira hanze album zabo icyarimwe muri Werurwe 2025.
Davido yatangaje ko azashyira hanze album ye ya gatanu yise 5ive mu 2025. Iyi nkuru yayitangaje ku wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza 2024, avuga ko iyi album izaba itanga inkuru y’ubuzima bwe, igaragaza ukuri kwe ndetse n’iterambere rye mu rugendo rw’umuziki.
Ku rubuga rwe rwa Instagram, Davido yagize ati:"Iyi izaba ari inkuru mvanye ku mutima, ukuri kwanjye ndetse n’iterambere ryanjye."
Byongeye kandi Davido yavuze ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise Funds, afatanyije n’abahanzi Odumodublvck na Chike. Iyi ndirimbo imaze hafi ukwezi iri hanze, akaba yaravuze ko igenewe abantu bashaka kugera ku nzozi zabo no kugera ku byabo bwite.
Ku rundi ruhande, Ruger nawe yatangaje ko azashyira hanze album ye yise Blown Boy Ru muri Werurwe 2025. Izaba igizwe n’indirimbo 13.
Ruger yatangaje iyi nkuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yagize ati:"Album (Blown Boy Ru) muri Werurwe,".Yongeraho ko izaba ari idasanzwe.
Aba bahanzi bombi barimo gutegura album zigaragaza ubuhanga bwabo mu muziki, bateganya gukora amateka atazibagirana mu muziki wa Afurika ndetse no ku rwego rw’isi. Ikintu cyihariye ni uko bombi bazasohora album zabo mu kwezi kumwe, Werurwe 2025.
Ruger yateguje album muri Werurwe 2025 yitwa "Blown Boy Ru"
Davido azashyira hanze album ye nshya yitwa "5ive" muri Werurwe 2025. Ikaba izagira hanze mu kwezi kumwe n'iya Ruger
TANGA IGITECYEREZO