Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’abakwirakwiza amashusho y’urukozasoni, bamwe bakaba barihanijwe abandi bagafungwa.
Ni ibikubiye mu butumwa yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2024 muri Serena Hotel.
Aya masengesho azwi nka
National Prayer Breakfast ategurwa n'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Yitabiriwe n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego nkuru
z’Igihugu, abahagarariye abikorera, urubyiruko, imiryango itari iya Leta ndetse
n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.
Ni umwanya mwiza,
abayobozi mu ngeri zitandukanye bahurira hamwe bagashima Imana ku byiza iba
yarakoreye Igihugu.
Abitabiriye aya
masengesho afite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwinjiza indangagaciro z’Ubumana
mu miyoborere,’ bashimye Imana ku byiza yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu
mwaka wa 2024 ndetse no kuyiragiza uwa 2025.
Perezida Kagame yavuze ko
akurikirana ibyo urubyiruko rwirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, akomoza no ku
bambara ubusa, kimwe mu bibazo bihangayikishije muri iki gihe.
Ati: "Njya mbibona
njye nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwa ziriho
z'abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda. Uwambara ubusa se
ararata iki undi adafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo
kwambara ubusa."
Ariko buriya
kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa. Burya bambaye ubusa no mu mutwe.Ni ubusa
buri mu mutwe nicyo kibazo, ni ho bishingira. Mbwira rero ukuntu wakwemerera
Umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, ukibwira ko nubwo twicaye hano twebwe nk’Abayobozi
mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Ni izambika ubusa
Abanyarwanda? Ni uko abana tubarera?”
Yavuze ko buri wese afite
inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge n'ubusinzi mu rubyiruko no mu bakuru,
agaragaza ko izo ngeso ari zo sooko y’ibibazo by’amakimbirane bihora mu miryango.
Ati: “Ariko bya
biyobyabwenge nibyo bivamo ingaruka zindi z’imiryango guhora irwana buri munsi.”
Perezida Kagame,
yaboneyeho gukebura abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta n’amadini,
kugira uruhare mu gukumira ibibazo biri mu muryango Nyarwanda.
Ati: “Turebe hirya
tubyihorere tuvuge ngo bibe uko bishatse? Twaba tumaze iki se? Twaba twebwe
inshingano zacu ari izihe?”
Ibi Umukuru w’Igihugu
abigarutseho nyuma y’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),
Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kuburira abantu bakoresha nabi imbuga
nkoranyambaga, atangaza ko bashobora no gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku
myaka 10.
Ubwo yari mu kiganiro na
Televiziyo Rwanda ku wa 12 Nzeri 2024, Dr. Murangira yagize ati “Abo bantu bose
bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari
icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y’utuzina biyita ariko barafatwa kandi
bagahabwa ibihano bitewe n’ibyo bakoze."
Akomeza ati “Niba ari
ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira
umwirondoro w’undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba
ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura
abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ibyo byose hari amategeko
abihana kandi hazamo n’ibihano by’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka
10.”
Perezida Paul Kagame yakebuye urubyiruko rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO