Mu gihe iyi minsi hakomeje gukwirakwizwa amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, ibi bigize icyaha nubwo benshi mu babikora bataba bazi neza ko ari icyaha kandi bihanirwa n’amategeko ndetse harimo n’igifungo.
Mu
masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n'Umuryango Rwanda
Leaders Fellowship, Perezida Kagame yari umwe mu bitabiriye aya masengesho yo
gusengera Iguhugu.
Mu
butumwa yagejeje ku bari bakurikiranye aya masengesho, Perezida Kagame yanenze
urubyiruko rwijandika mu ngeso mbi harimo no kwambara ubusa ku mbuga
nkoranyambaga.
Yagize
ati “Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini
ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya
kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe. Ni ubusa
buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”
Umukuru
w’Igihugu yabikomojeho mu gihe muri iyi minsi hakomeje kugenda hagaragara
amashusho y’abiganjemo abana b’abakobwa ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga,
abagaragaza bambaye ubusa.
Perezida
Kagame yavuze ko ari ikibazo cy'uburere buke, Umuryango nyarwanda muri rusange
udakwiye kwihanganira.
Yakomeje agira ati: "Ntabwo uzareka kurera n'umuryango wawe ngo idini rizakurerere cyangwa
Leta izakurerere. Ntabwo ari byo, bikwiriye guhera kuri wowe."
N’ubwo
Umukuru w’Igihugu avuga ko Igihugu cyonyine ataricyo cyagakwiye gutanga uburere
gusa kuri aba bana b’urubyiruko, hari amategeko asanzwe yashyizweho mu rwego rwo
gucyebura no guhana abakora ibyo bibi byose.
Amategeko y’u Rwanda ahana iki cyaha mu buryo butandukanye. Ari uwayafashe, uwayasakaje bose bafite amategeko abahana kuko ibyo bitemewe na gato. Amategeko kandi ahana buri muntu wese ushyira amashusho y’urukozasoni hanze abeshyera undi muntu ko ariwe uri muri ayo mashusho.
Itegeko
No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe
ikoranabuhanga.
Ingingo
ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze
y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze
icyaha.
Umuntu
wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi
yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa
cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa
uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa
cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina,
aba akoze icyaha.
Iyo
abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko
kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.
Ingingo
ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa
ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa
urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu
y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.
Iyo
ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye
n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari
munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u
Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.
Ingingo
ya 143 ivuga ku gukora ibiterasoni mu ruhame. Umuntu wese ukora ibiterasoni mu
ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari
munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.
Ingingo
ya 135 igaruka ku bikorwa by’urukozasoni ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa
gikoza isoni mu buryo ubwo ari bwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa
atabishaka, aba akoze icyaha.
Umuntu
wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari
munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (Frw 100.000) ariko
atarenze ibihumbi magana atatu (Frw 300.000).
Iyo
icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo
kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (Frw 500.000) ariko
atarenze miliyoni imwe (Frw 1.000.000).
Amashusho
ubwo Perezida Kagame yavugaga ku bana by’umwihariko b’abakobwa Bambara ubusa ku
mbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO