Kigali

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje abarebwa n’ikibazo cy’urubyiruko rwambara ubusa cyagarutsweho na Perezida Kagame

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/01/2025 8:11
0


Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima J. Nepo Abdallah, yagaragaje ko ikibazo cy’urubyiruko rukomeje kwambarira ubusa ku mbuga nkoranyambaga kitareba inzego z’ubuyobozi ahubwo gikwiye kuba icya buri Munyarwanda wese.



Ni ubutumwa Minisitiri Dr. Utumatwishima atanze nyuma y’uko Perezida Paul Kagame atangaje ko abayobozi mu nzego zitandukanye n’abagize umuryango Nyarwanda bakwiye kwita ku burere buhabwa abantu muri rusange kuko nta muryango cyangwa idini byigisha kwambara ubusa, ahamya ko ubikoze no mu mutwe we nta kintu kiba kirimo.

Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu, ku wa 19 Mutarama 2025 muri Serena Hotel, yatangaje ko bidakwiriye kubona mu muryango habamo abantu bagenda ku muhanda biyambitse ubusa, kuko bihabanye n’umuco.

Yagize ati: “Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”

“Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk’abayobozi inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?”

Minisitiri Dr. Utumatwishima ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu banyamakuru wifashishije urubuga rwa X abaza ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko "Perezida Kagame yasabye abayobozi guhagurukira ikibazo cy'inkumi zirimo kugaragara zambaye ubusa. Avuga ko no mu mutwe haba hambaye ubusa", yavuze ko "ku kibazo cy’uburere, twese turi abayobozi ku nzego zitandukanye. Aha ntitwumve za Minisiteri, ibigo, RIB, polisi,…Oya."

Yakomeje agaragaza ko kugira ngo iki kibazo kiranduke mu muryango Nyarwanda byasaba ko buri Munyarwanda wese akigira icye. Ati: “Aha tubanze dufate inshingano twese Abanyarwanda.”

Agaragaza abo iki kibazo kireba, yasabaye buri wese kubanza kwirebaho, ati: “Ikintu cyose kitarimo uburere n’indagagaciro, tukireke, nitukibona tureke kucyamamaza kandi tugicyahe.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima yakomereje ku bagize umuryango mugari barimo ababyeyi, abasaba kwibaza ku burere baha abana babo, ati: “Twinenge, twinegure, twange umugayo.”

Yasabye abanyamakuru n’abandi bavuga rikumvikana, gutanga umusanzu wabo mu kwimika ibyiza n’urukundo, no kwirinda kwamamaza ibibi bishobora kugira ingaruka mbi kuri sosiyete Nyarwanda.

Ati: “Abanyamakuru/inflencers: Micro zacu, ibyo tuvuga, ni he tugomba gutunga micro zacu? Twe turatanga musanzu ki? (Ntitukamamaze ibibi, twime umwanya ibibi, twimike ibyiza n’urukundo).”

Minisitiri kandi yasabye abanyamadini n’amatorero, "kwerekeza umutima mu kugira uburere bwiza mu batugana kandi bifatika". Ni mu gihe nk’Abayobozi ba Leta, bazarushaho gukora ubukangurambaga no guhana ibirimo kurengera no kwica amategeko.

Ati: “Twisuzume nka sosiyete, umuntu ku giti cye. Iki kibazo kibangamiye abo turi bo none n’ahazaza h’u Rwanda.”

Ubu butumwa bushinzweho agati nyuma y’uko hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amashusho y’Abanyarwanda biyambitse ubusa, abari gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa abikinisha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kandi rwagiye rwihanangiriza abantu, rubasaba kwirinda ibi bikorwa kuko biri mu byaha bihanwa n’amategeko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kuburira abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, atangaza ko bashobora no gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda ku wa 12 Nzeri 2024, Dr. Murangira yagize ati “Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y’utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n’ibyo bakoze."

Akomeza agira ati “Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w’undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n’ibihano by’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”


Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ko ikibazo cy'urubyiruko ruri kwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga kireba Abanyarwanda bose 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND