Umuhanzikazi Rihanna yagaragaye muri Studio,bituma abafana bahita bakeka ko agiye gusohora album yavuze ko ari gukoraho umwaka ushize.
Rihanna, umaze gutwara ibihembo bya Grammy Icyenda, yabonywe yinjira mu Studio ya muzika mu Mujyi wa New York ku wa Gatandatu, tariki 18 Mutarama 2025. Iki gikorwa cyatumye abakunzi be batangira kugira ibitekerezo byinshi ku cyaba kiri gukorwa cyane ko atarakora album nshya kuva mu 2016 ubwo yamaraga gushyira hanze iyitwa "Anti".
Bamwe mu bakunzi ba Rihanna bafite ibyishimo byo kubona ibimenyetso by’uko ashobora kuba ari gukora kuri album nshya, ariko hari n’abandi bifuza kumenya impamvu Rihanna yagiye muri studio bashidikanya, bibaza ko ashobora kuba ari gukora ibijyanye n’amashusho y’ibicuruzwa bya Fenty Beauty cyangwa yitegura inshingano mu kiganiro cya Smurfs aho yagaragaye.
Umuririmbyi w’umunya-Barbados w’imyaka 36, Rihanna, yagiye muri Studio ku isaha ya mu gitondo ku wa Gatandatu, yambaye ikote rirerire , imyenda yo gukora imyitozo n’ishakoshi ya Louis Vuitton nk'uko tubikesha People.com.
Rihanna ari mu myiteguro ya Album nshya
TANGA IGITECYEREZO