Nyuma y'imyaka itanu abivuze, ,Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kugaragaza ubushake bwo kwigarurira Ikirwa kinini ku Isi cya Greenland gisanzwe kigenzurwa na Denmark.
Tariki 7 Mutarama 2025,
nibwo Trump yavuze ko Greenland ari ingenzi kuri Amerika ku mpamvu z’umutekano
w’iki gihugu, avuga ko adateganya gukura ingabo za Amerika zimaze igihe
muri Greenland kuko yazifashishwa mu kwegukana aho hantu cyangwa hagakoreshwa
ubundi buryo nko kuhagura.
Nyuma yaho, umunyemari
Elon Musk yagaragaje ko ashyigikiye gitekerezo cya Donald Trump, uherutse
gutorerwa kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyo kwigarurira ikirwa
cya Greenland gisanzwe kigenzurwa na Denmark.
Ni icyemezo Elon Musk
yatangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga X ku wa 12 Mutarama 2025.
Yaragize ati: “Ndizera ko
abaturage ba Greenland bashaka kuba igice cya Amerika bakigenga, bahawe ikaze.”
Nubwo bimeze bityo ariko,
ubuyobozi bw’iki kirwa butangaza ko kitazagurishwa Amerika. Ibi ni na byo
byavuzwe na Guverinoma ya Danemark. Abandi badashyigikiye uyu mwanzuro, ni Leta
y’u Bufaransa yatangaje ko EU itazemera ko igihugu icyo ari cyo cyose kivogera
imbibi z’ibihugu biyigize.
Ni amagambo ya Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot wagize ati: “Rwose nta
gushidikanya, ntabwo EU izemerera ibindi bihugu byo ku Isi gutera imipaka yayo
yemewe n’amategeko, icyo ari cyo cyose.”
Trump bwa mbere avuga
kuri iyi ngingo hari mu 2019. Yongeye kuyigarukaho ku wa 7 Mutarama 2025,
agaragaza ko yifuza ko icyo kirwa cyakwegukanwa na Amerika, ndetse avuga ko
adateze gucyura ingabo za Amerika zimaze igihe muri Greenland.
Minisitiri w’Intebe wa Greenland,
Mute Egede, yamaganye igitekerezo cyo kugurisha iki kirwa kuri Amerika, gusa
yavuze ko biteguye kuganira na Trump, ndetse agaragaza ko bafite inyota yo
kwigenga aho kugenzurwa na Amerika cyangwa Denmark.
Ubwo yari mu kiganiro
n’itangazamakuru ku wa 8 Mutarama 2024, ari kumwe na Minisiriri wa Danemark,
Mette Frederiksen, Minisitiri Mute Egede yabajijwe niba yaravuganye na Trump.
Ati "Oya, ariko twiteguye kuganira”.
Abajijwe ku byo Trump
yavuze byo kwanga gukura iwabo ingabo za Amerika mu buryo bwo kwigarurira icyo
Kirwa, Minisitiri Egede yavuze ko Trump yari akomeje ariko “Greenland ari
iy’Abanya-Greenland”, icyakora agaragaza ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi
ndetse ko bazakomeza gukorana na Amerika mu bihe biri imbere.
Kugeza ubu, igice kinini
cy’abaturage ba Greenland bashyigikiye icyemezo cya Donald Trump witegura
kwinjira muri White House nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyo
kugura icyo gihugu, kikongerwa kuri Amerika.
Ni ibikubiye mu ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikigo
cya ’Patriot Polling’ rigaragaza ko abaturage 57,3% ba Greenland bashyigikiye
icyemezo cya Trump wavuze ko yifuza kugura iki kirwa kubera impamvu
z’umutekano.
Icyakora abandi bagera
kuri 37,4% ntibashyigikiye iki cyemezo, mu gihe abandi 5,3% batarafata
umwanzuro ku cyo bashyigikira.
Ni mu gihe abakoze iri
kusanyabitekerezo bavuze ko "imibare yacu igaragaza ko abaturage benshi ba
Greenland bifuza kwiyunga kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."
Kugeza ubu, biracyagoye
abahanga mu bukungu kugereranya igiciro byasaba Amerika kuba yakwigondera
kwigarurira ikirwa cya Greenland, gusa uwitwa David Barker we yabwiye
ikinyamakuru The New York Times ko bitewe n’ubutunzi buhambaye iki kirwa gifite
bishobora kuyisaba byibuza tiriyari y’amadolari irenga.
Ikirwa cya Greenland
gifite abaturage bagera ku bihumbi 60, gisanganywe ikigo cya gisirikare cya
Amerika kandi gifite agaciro kanini mu rwego rwa gisirikare rwa NATO kubera
umwanya wacyo w’ingenzi mu nzira z’ubwikorezi zinyura mu majyaruguru. Izi nzira
zikomeje kuba nyabagendwa bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.
Iki kirwa cyahoze
kiyoborwa na Danemark kuva mu 1979, aho nyuma cyaje kubona ubwigenge binyuze mu
matora ya kamarampaka mu 2009.
Abaturage ba Greenland
kandi bafite inyota yo kwigenga burundu. Ubushakashatsi bwo mu 2019 bugaragaza
ko 67.8% by’abaturage bifuza ko iki kirwa kiba igihugu cyigenga mu myaka 20 iri
imbere.
TANGA IGITECYEREZO