Kigali

Munyakazi Sadate yifuza ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu baherwe 20 ba mbere muri Afurika

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/01/2025 19:23
0


Munyakazi Sadate, umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye mu Rwanda, akaba yaranayoboye ikipe ya Rayon Sports, yatangaje ko mu myaka 10 iri imbere azaba yarateye imbere mu buryo bukomeye ku buryo azajya aza ku rutonde rw'abakire 20 muri Afrika.



Munyakazi Sadate yatangaje ibi ku rukuta rwe rwa X, ahanini yerekanye ko intego ye ari ukugera ku rwego rw'abakire bakomeye bo muri Afurika, bashobora kubona inyungu ifite agaciro kanini mu bucuruzi n'ishoramari.

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports akaba n'umuyobozi w’ikigo cy’ubwubatsi cya Karame Rwanda, yavuze ko yizeye ko azagera kuri uwo mutungo mu gihe gito kiri imbere, akurikije imbaraga akoresha mu bikorwa bye.

Yagize ati: “Mu myaka 10 iri imbere hari ifoto imwe muri izi izasimbuzwa iyanjye. Imana nibishaka Amena, kandi nzabibuka rwose nimuhumure.”Yavuze ibi nyuma yo kubona icyegeranyo kigaragaza abakire b’Afurika bakize kurusha abandi mu mwaka wa 2024.

Kugeza ubu nta munyarwanda n'umwe uri mu kigereranyo cy'Abanyafurika bakize kurusha abandi, ariko Munyakazi Sadate yatangaje ko mu myaka icumi iri imbere, ashobora kuzaza kuri uru rutonde.

Urutonde rw'Abanyafurika 20 bakize kurusha abandi mu mwaka wa 2024 rwakozwe na Afridigest, rukaba ruyobowe na Aliko Dangote wo muri Nigeria utunze Miliyari $13.9. Ni urutonde rwiganjemo ibihugu mbarwa nka Afrika y'Epfo, Nigeria, Misiri na Morocco.

Uru rutonde rugaragaramo abaherwe 4 bo muri Nigeria, abaherwe 6 bo muri Afrika y'Epfo, abaherwe 4 bo mu Misiri n'abandi. Akarere ka Afrika y'Iburasirazuba kaserukiwe na Mohammed Dwji wo muri Tanzania utunze Milyari $1.8. Nta mugore n'umwe ugaragara kuri uru rutonde.


Munyakazi Sadade avuga ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu bantu 20 bakize cyane muri Afrika

Munyakazi Sadate ni rwiyemezamirimo ukomeye mu Rwanda akaba ahagarariye ikigo cy'ubwubatsi cya Karame Rwanda LTD. Iki kigo cye kirakomeye cyane dore ko mu 2023 cyasinyanye amasezerano n'umujyi wa Kigali yo kubaka imihanda kugera mu 2026.

Munyakazi Sadate yashinze iki cyigo cy'ubwubatsi ahagana mu 2006, ndetse biza gusa n'ibimugoye, biba bibi kurushaho ubwo yari umuyobozi wa Rayon Sports, ariko kuri ubu Karame Rwanda LTD ikaba igeze kure.

Kuri ubu, Karame Rwanda Ltd ikorera mu bice byose by’Igihugu, ifite abakozi barenga 350, barimo abashoferi, abafundi, ndetse n'abandi benshi kandi mu byiciro byose. Iki kigo cyubaka amazu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura by'umwihariko mu mujyi wa Kigali.


Sadate Munyakazi ni rwiyemezamirimo wanayoboye Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND