Kigali

Intwaro zizwi nka “Zombie Knives” zasanganywe imfungwa zo mu Bwongereza zikomeje kuvugisha benshi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:15/01/2025 15:33
0


Raporo ya HM Inspectorate of Prisons yagaragaje ko gereza ya Feltham ifite urugomo rukabije, aho habonetse intwaro 343 mu mwaka umwe ndetse hakaba ibikorwa by’urugomo bigera kuri 410.



Videwo yagaragaye ihererekanywa, yerekana urubyiruko rufunzwe rwitwaje intwaro nini zizwi nka “zombe knives” muri gereza, bikaba byateje impungenge ndetse hahita hatangira iperereza ryihuse. Abagororwa babiri bagaragaye bari mu mbuga ya gereza, bafite izo ntwaro ibintu byagaragaye mu buryo buteye ubwoba. 


Iyo videwo y’amasogonda icyenda yafatiwe mu mbuga y’imyitozo muri gereza ifungiyemwo urubyiruko “Feltham Young Offender Institution”, iherereye i Burengerazuba bwa Londres. Yafashwe umwaka ushize ariko ikwirakwizwa kuri Snapchat mu cyumweru gishize, ikaba yaragaragajwe hakoreshejwe telefone yinjijwe mu buryo butemewe "zombie knives prison probe crime"

Patrick Green, umuyobozi w’umuryango “The Ben Kinsella Trust”, ushinzwe kurwanya ibyaha by’itwaje intwaro, yagize ati: “Iyi videwo ni igisebo gikomeye. Yerekana ukuntu ibyaha  byo gutunga intwaro byarenze ku mabwiriza no kumuco ukwiye, ndetse bigaragaza ko amategeko ahari adahabwa agaciro hakaba hakenewe impamvu zinjizwa muri gereza”. 

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutabera yagize ati: “Dufite umurongo uhamye wo kutihanganira ihohoterwa mu magereza yose. Uko bigaragara kuri iyi videwo bizakurikiranwa, kandi uzabifatirwamo azahabwa ibihano bikakaye birimo kongererwa igihe cyo gufungwa.” 

Raporo yasohotse muri Nyakanga 2024 yagaragaje ko gereza ya Feltham YOI A, yakira urubyiruko rufite imyaka hagati ya 15 na 18, ari yo iza ku isonga mu bikorwa by’urugomo mu Bwongereza no muri Wales. Mu mwaka warangiye muri Werurwe 2024, hagaragaye ibyaha by’urugomo bigera kuri 410 n’ibikoresho by’intwaro 343 byafashwe. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND