Kigali
20.7°C
20:32:15
Jan 23, 2025

Yitabaje abanya-Misiri amashusho yabuze! Inzira igoye yagejeje Kenny Sol ku ndirimbo 'Phenomena'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2025 15:05
0


Umuririmbyi Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol yatangaje isohoka ry'indirimbo ye yise "Phenomena", ni nyuma y'igihe cyari gishize avuze ko ari gukora kuri uyu mushinga ubanjirije ibindi bikorwa agomba gushyira hanze muri uyu mwaka.



Uyu mugabo yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025. Mu guteguza iyi ndirimbo yifashishije umugore we, ndetse amashusho yakozwe na Fayzo Pro bamaze igihe kinini bakorana, ni mu gihe mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer Element.

Iyi ndirimbo ntisanzwe mu rugendo rw'umuziki we kuko ari nayo yitiriye ibitaramo yakoreye mu gihugu cya Canada mu mpera z'umwaka. Kiriya gihe, yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwitirira biriya bitaramo iyi ndirimbo "kugirango abafana banjye yitegure."

Amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe mu Rwanda ndetse no muri Canada igihe yari mu bitaramo. Fayzo Pro wakoze amashusho y'iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko hari amashusho bafatiye Kimuhurura ariko aza kubura ku munota wa nyuma.

Ati "Hari amashusho twafatiye Kimihuhura yagombaga kugaragara muri iyi ndirimbo ariko nyuma twaje kuyabura dushaka uko tuyagurura."

Uyu mugabo yavuze ko hari abarabu bo mu gihugu cya Misiri bakoreraga mu Rwanda basanzwe bakorana aziho ubuhanga mu kugaragara amashusho yabuze n'ibindi bifashishije 'Software' yegereye.

Avuga ko yagerageje kubavugisha ariko asanga basubiye iwabo mu Misiri. Ati "Abanya-Misiri nibo bamfashije kugarura ariya mashusho y'indirimbo, nari nakoze uko nshoboye ariko biranga. Gusa, twifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga ariya mashusho babashije kuyagarura."

Fayzo yavuze ko nyuma y'uko ariya mashusho bayagaruye, basanze aho bafatiye ku Kimihurura harakorewe indirimbo nyinshi bahitamo kutayakoresha yose mu ndirimbo, ahubwo banzura ko Kenny Sol afatira andi muri Canada.

Ati "Twahisemo ko Kenny Sol afatira amashusho muri Canada, kubera ko twabonaga ko aho twakorera Kimihurura ari ahantu hasanzwe hakoreshwa cyane."

Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo yagiyeho amafaranga menshi, ashingiye ku bikorwa bayikozeho. Ni indirimbo bigaragara ko yatwaye amafaranga ari hafati ya Miliyoni 10 Frw na Miliyoni 15 Frw.

Kenny Sol wavutse mu mwaka wa 1997, uvuka mu muryango w’abana batatu, ni ubuheta. Yize amashuri abanza ahitwa ka Gasunzu, ayisumbuye yayize muri Ecose Musambira.

Kenny Sol avuga ko ubusanzwe kwinjira mu muziki atari ibintu yari yaratekerejeho kuko yabanje guconga ruhago, aho yari umukinnyi w'umupira w'amaguru.

Mu mwaka wa 2015 yakiniye mu ikipe y'abana ya Esprance ndetse no muri Kiyovu FC yakiniye mu  2016. Icyo gihe yakinaga kuri 11 mu cyibuga yahuriyemo na Lague wa APR FC, na Savior n'abandi benshi. 

Kenny Sol yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Phenomena’ 

Kenny Sol yagaragaje ko iyi ndirimbo yayikoreye amashusho mu gihugu cya Canada ndetse no mu Mujyi wa Kigali 

Fayzo Pro watunganyije amashusho y’iyi ndirimbo, yavuze ko yiyambaje abanya-Misiri kugira ngo agarure amashusho yari yabuze 

Mu guteguza iyi ndirimbo, Kenny Sol yifashishije umugore we wamwibarukiye imfura

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PHENOMENA’ YA KENNY SOL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND