Prezida wa Burkina Faso,Capt Ibrahim Traoré, yafashe umwanzuro ko abacamanza batagomba kongera gukoresha imisatsi y'imikorano 'Wigs' yazanywe n’abakoloni b'Abongereza n'u Bufaransa, ni umwanzuro ufite akamaro gakomeye mu rugamba rwo gukuraho imico y'abakoloni mu gihugu.
Nk'uko bigaragaza ku rubuga rwa X rwa African Hub, mu itangazo ryashyizwe hanze, Prezida Traoré yashimangiye ko izi ngamba zigamije gukura igihugu ku muco wo gukomeza gukurikiza imigenzo y’abakoloni, ahubwo bagaharanira kwiyubakira no kubungabunga umuco w'igihugu cyabo.
Ibi biri mu ngamba za Prezida Traoré zo gufasha guteza imbere no kwimakaza ishema rya Burkina Faso n’umwihariko wayo.
Imisatsi yazanywe ku bw’abakoloni yagiye ikoreshwa mu nzego z’ubutabera ku mugabane w’Afurika bikaba ari ikimenyetso cy’uburyo u Bwongereza n’u Bufaransa byagize ingaruka mbi ku miyoborere ya politike n’ubutabera muri ibi bihugu byakolonije.
Burkina Faso nayo ikaba igiye guhita isimbuza ibi bimenyetso by'abakoloni ibikorwa by'umuco gakondo biranga abaturage baho.
Uyu mwanzuro watangajwe na Prezida Traoré, uri mu rwego rwo guharanira gukuraho ingaruka z’ubukoloni, ni intambwe ishimangira ko byinshi mu bihugu bya Afurika byiyemeje guhindura uburyo bwabo bw’ubutabera kugira ngo buhuze n’umuco wabo.
Ni intambwe ifite igisobanuro gikomeye kandi kigaragaza umwanya ukomeye w’umuco wa kera wa Afurika, aho ibikorwa by’ubukoloni bigomba gusimbuzwa iby’umuco gakondo w'ibihugu by'Afurika.
Perezida wa Burkina Faso yakuyeho Wigs zambwarwaga mu butabera
TANGA IGITECYEREZO