Perezida mushya wa Ghana, John Mahama, yashizeho ingamba nshya mu rwego rwo kugabanya amafaranga akoreshwa mu bikorwa by'ubuyobozi no kugabanya igiciro cy’imiyoborere, aho yashyizeho impinduka mu biro bye, agabanya umubare w’Abaminisitiri.
Minisiteri byatangajwe ko zizakurwaho cyangwa zagahurizwa hamwe ni: Minisiteri y’Itangazamakuru, Minisiteri y’urubyiruko na siporo, Minisiteri y’amazi n’isuku, Minisiteri y’ubwami, Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ubwubatsi, Minisiteri y’umutekano ndetse na Minisiteri y’inzira z’imodoka n’ibiraro.
Izi ngamba zo kugabanya ibiciro zije mu gihe Ghana irimo kugerageza uburyo bwo gukemura ibibazo by’ubukungu birimo izamuka ry’ibiciro no kugira ngo bazamure agaciro k'ifaranga ryabo, bikaba bizongera amahirwe yo guhabwa inkunga n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubukungu.
Perezida Mahama, wayoboye Ghana hagati ya 2012 na 2017, yagarutse ku buyobozi nyuma yo gutsinda amatora yo mu mwaka wa 2024. Uyu mwanzuro we ugamije kongera ubusugire bw’igihugu ndetse no kugabanya Ingengo y’Imari mu miyoborere.
TANGA IGITECYEREZO