Umuraperi wo muri Amerika, Rick Ross ari i Cape Town kuva kuwa mbere, aho yagiye agaragaza ibyishimo bye ku mbuga nkoranyambaga.
Rick Ross, yagaragaje ko yishimiye cyane kubona "India Ocean" no kubona amafi ari mu bwoko bwa "Dolphins na whales", ndetse avuga ko akomeje kuryoherwa no kuba muri Afurika y'Epfo.
Yashyize inkuru ku mbuga nkoranyambaga n'ibyishimo byinshi ati: “Afurika y'Epfo, Boss aragarutse. Boss ari mu rugo. Murakoze kunyakira. Reka twubake amateka, reka twandike inkuru yacu, kandi tureke ko isi yose ibone gukomera kwacu, ibitekerezo byacu n'ubuhanga bwacu".
Mu bundi butumwa, yashyizeho amashusho ari kumwe na Yolanda Mukondi umwe mu bafite izina rikomeye byamamare muri Afrika y'Epfo. Ati: "Aho turi i Cape Town, nahuye n'umwe mu byamamare muri iki gihugu. Turi gukora ibikomeye kandi tuzabigeza ku isi hose".
Yolanda yerekanye ifoto ari kumwe n'umuraperi Rick Ross, maze yandikaho ati: "Mubona gute twese turi kumwe?".
Ibihe bya Rick Ross muri South Africa, byamubereye ubuki hagendewe ku byishimo yagaragaje anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram.
Rick Ross ari kubarizwa muri Afrika y'Epfo
TANGA IGITECYEREZO