Umugore wo mu Bufaransa wari waratandukanye n'umugabo we, nyuma yo gukundanira n'umuntu ku mbuga nkoranyambaga yiyita Brad Pitt yaguye mu kantu nyuma yo gutakaza ibihumbi 850 by'Amadolari ya Amerika mu butubuzi yakorewe n'uwo musore aho yamubeshye ko arwaye kanseri, akamusaba amafaranga yo kwivuza.
Nk'uko byatangajwe na TMZ, ubu butubuzi bwatangiye mu 2023 ubwo uyu mutubuzi, utaramenyekana, yifashishije izina rya Brad Pitt atangira kwandikirana na Anne w’imyaka 53 kuri Facebook.
Urukundo rwabo rwarihuse cyane, aho uwo mutubuzi yasabye Anne gusiga umugabo we, maze bakibanira, kuko we ngo yari afitanye bibazo n'umugore we Angelina Jolie, ntibyatinze kuko Anne yakoze ibishoboka byose maze atandukana n'umugabo we wari umuherwe, maze amukuraho imitungo myinshi.
Uko urukundo rwakomeje, uyu mutubuzi yasabye amafaranga Anne amubeshya ko agiye kwivuzayo kanseri, amuha amafoto amugaragaza ari mu bitaro kugira ngo yemeze ko ibyo ari ukuri. Anne yizeraga ko ari mu rukundo n'umukinnyi wa filime Brad Pitt, nuko yoherereza amafaranga menshi uwo mutubuzi yibwira ko koko ari we urwaye.(Ni ayo yari yaragabanye n'umugabo we mu gihe bahanaga gatanya).
Anne yamenye ukuri nyuma yo kubona ifoto ya Brad Pitt nyakuri ari kumwe n'umukunzi we, Ines de Ramon bakundana ubu. Yatanze ikirego, ndetse ubu arimo kwitabwaho n'abaganga bavura indwara z’agahinda gakabije mu gihe inzego z’ubutabera zikomeje gushakisha uwo mwambuzi.
Si bwo bwa mbere amafoto y'umukinnyi Brad Pitt akoreshejwe mu butubuzi nk'ubu. Mu mwaka ushize, hamenyekanye amakuru ko abagore babiri bo muri Espagne batakaje ibihumbi 350 by'Amadolari ya Amerika kubera abamwiyitiriye.
Dore amafoto umutubuzi yoherereje Anne amugaragaza ari Brad Pitt uri mu bitaro kugira ngo yemeze ko ibyo yavugaga ari ukuri maze abashe kubona uko amwiba
TANGA IGITECYEREZO