Kigali

Ni iki kihishe inyuma y’ubushyuhe bwinshi buri gutuma hari abatagoheka mu masaha y'ijoro?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/01/2025 9:40
0


Kuva uyu mwaka wa 2025 watangira by'umwihariko mu masaha y'ijoro, hirya no hino mu Gihugu abantu bakomeje gutaka ikibazo cy'ubushyuhe bukabije ku buryo kwiyorosa byo bisa n'ibyamaze kuba amateka. Ni ikibazo kidahangayikishije u Rwanda gusa, ahubwo cyahagurukije n'amahanga yose ngo harebwe ko cyabonerwa umuti.



Si ikibazo gihangayikishije Abaturarwanda gusa, ahubwo iki ni ikibazo kiri henshi ku Isi, aho n'Umuryango w'Abibumbye wemeza ko by'umwihariko, umwaka wa 2024 wari umwaka w'ubushyuhe bukabije kuva Isi yabaho. Ni mu gihe Ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe kivuga ko ubu bushyuhe bukomeza kwiyongera mu gihe cya nijoro.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable yabwiye RBA ko ibi byemezwa n'amakuru aturuka kuri sitasiyo 14 zifata ibipimo by'iteganyagihe mu Rwanda. Aya makuru yerekana ko ubushyuhe bwiyongereye cyane cyane mu masaha y'ijoro kurenza ku manywa.

Yagize ati: "Uyu mwaka wa 2024 nibwo bwa mbere hazamutseho igipimo kingana gutyo, mu Rwanda. Ibyo rero birahura n'ibyo abantu bumva badakoresheje n'ikindi gipimo kuko ahantu umuntu aba aba asanzwe ahamenyereye, niba akubwiye ati 'amajoro asigaye ashyuha,' ni bwa bushyuhe bwo hasi twavugaga burimo buzamuka ku gipimo kiruta icy'ubushyuhe bwo hejuru. Ariko ingaruka ziba ko noneho ubushyuhe muri rusange buhita buzamuka."

Icyegeranyo cya World Meteological Organization cyatangajwe ku ya 10 Mutarama 2025, cyerekana ko kuva mu 2015 kugeza mu 2024, ari imyaka 10 yaranzwe n'ubushyuhe bukabije ku rwego rw'Isi.

Ibipimo mpuzamahanga bitandatu iki kigo mpuzamahanga cy'iteganyagihe cyashyingiyeho aya makuru, bigaragaza ko umwaka wa 2024 ari wo isi yagizemo ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru cyane. Ni ukuvuga ubwiyongere bw'ubushyuhe buri kuri dogere celcius 1,55 hagereranijwe n'ubwari buriho hagati y'imyaka ya 1850 kugeza mu 1900.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Gutters asaba ibihugu guhaguruka bikagira icyo bikora muri uyu mwaka wa 2025 mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ati: "Kandi uyu munsi ndababwira ko tumaze guca mu myaka 10 y'ubushyuhe bukabije, kuko iyo myaka 10 y'ubushyuhe ndengakamere yabayemo n'umwaka wa 2024. Ibi bivuze kwangirika gukabije mu bijyanye n'ibihe. Muri 2025, ibihugu bigomba gushyira Isi mu cyerekezo gitekanye binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no kubaka ejo heza h'ikoreshwa ry'ingufu zitangiza ikirere. Ni ingenzi kandi birashoboka."

Ni ibipimo bifatwa hashingiwe ku mpuzandengo y'imyaka 40, n'impuzandengo ya buri mwaka, aho ibipimo by'u Rwanda by'ubushyuhe birimo gushingira hagati ya 1983 kugeza mu 2024. 

France 24 iherutse kwandika ko imyaka ya 2023 na 2024 ari yo myaka yagaragayemo ubushyuhe bwinshi bwarenze kuri dogere celcius 1,5.

Iri zamuka ry’ubushyuhe ryatewe ahanini n’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibikorwa bya muntu byangiza ikirere bigateza ibiza by’ubwoko butandukanye.

Abahanga muri siyansi bemeza ko buri gace ka dogere celcius kiyongereye ku bushyuhe bw’Isi kaba gafite ingaruka zikomeye.

Ni mu gihe icyegeranyo cy'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Ubukungu (World Economic Forum) kigaragaza ko 70% by'abakozi ku Isi, bagera kuri miliyari 2 na miliyoni 41 bafite ibyago byo kugerwamo n'ingaruka z'ubu bushyuhe budasanzwe. Naho ubuzima bw'abagera kuri 1,600,000 bushobora guhitanwa n'ingaruka z'ubu bushyuhe. Ni ukuvuga abangana na 18,970 ubu bushyuhe buzahitana buri mwaka bitarenze mu 2050.

Muri Afurika, 93% by'abayituye barebwa cyane n'ingaruka z'ubu bushyuhe bukabije. 

Mu 2024 abarenga 1300 baguye mu mutambagiro mutagatifu bazize ubushyuhe bwinshi, mu gihe ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hamwe zateje amapfa, imyuzure, inkangu n’ibindi biza mu bice bitandukanye by’Isi.


Ikibazo cy'ubushyuhe bukabije kiri gutuma hari abatabasha kugoheka mu masaha y'ijoro
 
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND