Perezida wa CAC yasuye u Rwanda agenzura imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025, u Rwanda rukazandikamo amateka nk’igihugu cya mbere cya Afurika kiyakiye.
Ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025,
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri , Rwego Ngarambe, bakiriye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino
w’Amagare muri Afurika (CAC), Dr. Wagih Azzam, hamwe na Noha Soliman ushinzwe
imibanire mpuzamahanga muri iyi mpuzamashyirahamwe. Aba bayobozi bari mu
ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
Dr. Wagih Azzam na Noha Soliman
bageze mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025, bakirwa na Perezida
w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Ndayishimiye Samson,
ndetse na Visi Perezida wa kabiri w’iri shyirahamwe, Kayirebwa Liliane.
Uruzinduko rwabo rufite intego yo
kugenzura imyiteguro y’u Rwanda mu kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, izaba
hagati ya tariki ya 21 na 28 Nzeri uyu mwaka. Iyi shampiyona izabera mu mihanda
yo mu Mujyi wa Kigali, ikazaba ari inshuro ya mbere yitabiriwe ku butaka bwa
Afurika, aho u Rwanda ruzandika amateka mu kuyakira ku nshuro ya 98.
Muri gahunda z’ingenzi z’uru
ruzinduko, Perezida wa CAC azatemberezwa mu mihanda izakoreshwa muri iri
rushanwa, barebe niba imyiteguro igeze ku rwego rwo hejuru. Iki gikorwa ni
ingenzi cyane kuko kigaragaza ubushake n’ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira
ibirori mpuzamahanga bya siporo.
Uruzinduko ruzasozwa ku wa Kabiri, aho aba bashyitsi bazaba barangije ibikorwa byose byari biteganyijwe.
Minisitiri wa Siporo yatangaje ko uru ruzinduko ari umwanya mwiza wo kugaragaza ko u Rwanda rwiyemeje kwerekana ko rushobora kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda yahuye na Perezida wa CAC umwe mu baje kureba aho u Rwanda rugeze rwitegura shampiyona y'Isi y'amagare
TANGA IGITECYEREZO