Kigali

U Rwanda rugiye kohereza Abapolisi mu butumwa bw'amahoro bwa UN muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:13/01/2025 18:49
0


U Rwanda rwiteguye kohereza itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo abagore mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.



Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, kuri uyu wa Mbere, aba bapolisi bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano. Mu kiganiro cyabo, CP Vincent Sano yabashimye ubwitange bwabo, anabasaba kuba intangarugero mu mirimo yabo y’ubutabazi no gufasha mu kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Iri tsinda ry’abapolisi rizaba rigizwe n’abapolisi bo mu byiciro bitandukanye, abagize iri tsinda biteguye gukora neza mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro, no gufasha abatuye Sudani y’Epfo mu bihe bitoroshye barimo.

Aba bapolisi bazasimbura abandi bamaze umwaka muri icyo gihugu, aho bakomeje gukorera muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo gufasha kubungabunga amahoro no guhashya amakimbirane mu karere. Iyi gahunda ikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano w’abaturage bo muri Sudani y’Epfo.

U Rwanda rugiye kohereza itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo abagore mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND