Kigali

Ukekwaho guteza inkongi y’umuriro muri California yatawe muri yombi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/01/2025 17:35
0


Ku itariki ya 11 Mutarama 2025, Jose Carranza-Escobar w’imyaka 30, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi azira gutwika ishyamba rya Pioneer Park riherereye mu mujyi wa Azusa muri Leta ya California.



Umuriro yateje wakwirakwiye cyane, uteza ibibazo bikomeye mu baturage ndetse no ku bidukikije. Abaturage batanze amakuru kuri polisi nyuma yo kubona Carranza-Escobar hafi y’aho umuriro watangiriye.

 Polisi yamufashe agerageza gusubira inyuma, ndetse yemera ko ari we wateje iyo nkongi, nubwo atatanze impamvu nyayo yamuteye gukora icyo cyaha. Uyu mugabo asanzwe afite amateka yo gukora ibyaha birimo ubujura no kurenga ku mategeko.

Polisi ya Azusa yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru yihuse, byatumye Carranza-Escobar afatwa mu buryo bworoshye. 

Ubuyobozi bwatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iki gikorwa ndetse n’uko umuriro wakwirakwiye. 

Iri fatwa ni intambwe ikomeye mu guhangana n’ibyaha byangiza ibidukikije no kurinda umutekano w’abaturage nk'uko bitangazwa na TMZ dukesha iyi nkuru.

Uwateje inkongi y'umuriro muri Calofornia yamaze gutabwa muri yombi

Yanditswe na Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND