Muri filime nyarwanda ziri gusohoka muri iki gihe, Soloba ni umwe uri mu bari kwitabazwa gusa na we akagira izo ategura akanakinamo usanga nazo zigira igikundiro cyihariye, ibintu anahuza n’umuziki.
Umwaka wa 2025, Soloba yamaze kuwinjiranamo ibikorwa
bishya birimo indirimbo yakoreye umukobwa bakundana nk'uko yabigarutseho, ahamya ko
ibyo yavuzemo byose ari inkuru mpamo.
Iyi ndirimbo yise Zamuka, Soloba ayigarukaho yavuze
ko yayandikiye umukunzi we wamubaye hafi mu rugendo rw’ibyo akora bimaze
kumwubakira izina.
Ikaba ari indirimbo irimo ubutumwa bushishikariza
abantu gukomeza gukora, yanaboneyeho kugira inama abandi ati”Mboneraho no
kubwira buri muntu wese ko atagomba gutererana umuntu wamubaye hafi mu bihe
bikomeye.”
Kuri filime yamaze kugeza hanze igice cyayo cya
mbere yise ‘My Blood’ uyu musore agaragaza ko ishingiye ku nkuru y’umubyeyi wahemukiwe
n’abagabo benshi.
Bikarangira umwe amuteye inda akamwihakana, uyu
mubyeyi akiyemeza gutoza imico iboneye umuhungu we ngo azavemo umugabo uhamye
ariko ntibize kumuhira.
REBA FILIMI NSHYA 'MY BLOOD' YA SOLOBA WIYEGURIYE GUKINA NO GUSHORA MURI FILIMI NYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO