Reka tujyane mu mateka ya kera mu gihe cya za 72, turebere hamwe ubuto, imikurire y'umuherwe Said Lugumi biri gukekwa ko yaba ari mu rukundo na Miss Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016.
Ku wa Kane tariki 9 Mutarama 2025, Miss Mutesi Jolly yasangije abakunzi be ifoto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Nyuma gato, haje umuntu mu gice abafana batangiramo ibitekerezo ari we Saidi Lugumi agira ati: (Your so beautiful always and thank you so much for loving me❤️) "Uri mwiza cyane igihe cyose, kandi ndagushimira cyane kuba unkunda❤️". Mutesi Jolly yasubiza agira ati ''(Locked in❤️) "Bifunze mu mutima❤️!"
Abenshi mu bazi Said bavuga ko yaba afite umugore, abandi ntibabyemeza neza, gusa andi makuru avuga ko yatandukanye n'uwo mugore.
Said Lugumi ni umucuruzi ukomeye ukomoka muri Tanzania, wavukiye i Magu, mu Ntara ya Mwanza, mu mwaka wa 1972. Yarerewe mu muryango w’abakristo b’inyangamugayo, aho ababyeyi be bombi bari abakristu b’indahemuka. Nyuma, mu gihe runaka cy’ubuzima bwe, Said yahinduye idini, aba Umuyisilamu.
Said Lugumi akiri umwana, yize amashuri abanza gusa, nyuma aza gukora akazi ko koza inkweto mu gace ka Mwanza, gaherereye ahantu higanjemo icyaro muri Tanzania.
Mu mwaka wa 1990, Said yimukiye mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam, igikorwa cyabaye ihurizo rikomeye mu buzima bwe. Muri icyo gihe, yahinduye idini, aba Umuyisilamu kubera imibereho itari myiza.
Nyuma yaho, yabonye urukundo kuko ubuzima bwari bumaze kuzahuka ku bwo kugenda ahinduranya imibereho, maze arushinga n’umukobwa wa Said Mwema, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Tanzania. Uyu mubano wamufashije gukomeza gushyira imbaraga mu mibanire y’umuryango ndetse banabyaranye abana.
Said Lugumi wemeye ubufasha n’inama za Said Mwema, yahisemo gutangira ibikorwa by’ubucuruzi byihariye byakoraga ibikorwa bitandukanye birimo serivisi z’ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza (Forensic ICT) ndetse n’ibikorwa byo gucapa iby’ubucuruzi.
Icyo kigo cyubatse ku muvuduko wihariye mu nyubako ya Air Tanzania House, iri mu gace ka siporo ka Dar es Salaam. Iki kigo cyaragiye, cyakira abakiriya batari mu gihugu gusa, ahubwo n'abaturuka mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, bigaragaza ubuhangange n’uburyo kigera kure mu karere.
Said Lugumi kandi azwiho ibikorwa by’ubugiraneza. Yatanze imari ikomeye mu mishinga y’imyifatire myiza, y’iterambere ry’ubuzima bw’abaturage ndetse n’imiryango ikora ibikorwa by’ubugiraneza muri Tanzania, bigaragaza ubwitange bwe n’ubushake bwo gutanga umusanzu we mu buzima bwa rubanda.
Ubu buryo bwo gukorera mu mucyo no gufasha sosiyete byamuhesheje kubahwa no guhabwa icyubahiro nk’umuntu ukwiye kuba urugero rwiza muri Tanzania.
Hari andi makuru avuga ko uyu mugabo Said Lugumi yaba yaratangije ikigo gicuruza intwaro cyemewe n'amategeko afatanije n'abandi bise TACTICAL DEFENSE (T) LIMITED gikorana bya hafi na Guverinoma nyinshi muri Afurika ndetse n'ibindi bigo byigenga, bivugwa ko kandi afatanya na Leta ya Israel bya hafi bigaragwaza n'intwaro z'icyo gihugu acuruza.
Said Lugumi uvugwa mu rukundo na Mss Mutesi Jolly
Miss Mutesi Jolly aravugwa mu rukundo na Said Lugumi
TANGA IGITECYEREZO