Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mutarama 2025, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye ku mutekano, iterambere n'imiyoborere. Yavuze ku mpinduka zitezwe ku kibazo cy'u Rwanda na DR Congo kuri manda nshya ya Donald Trump.
Perezida Kagame yabajijwe ku ngingo zikomeye zirimo umutekano mu karere, ubufatanye bw’ibihugu, ndetse n’impinduka muri politiki mpuzamahanga.
Umunyamakuru wa Al Jazeera Digital, yabajije Perezida Kagame ku bijyanye n'impinduka zabaye mu buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n'impinduka zitezwe kuzagaragara ku bibazo bya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari ibibazo bireba Congo nk’igihugu, Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, Umugabane wa Afurika n’Isi yose.
Yabajijwe ku bijyanye n'imikorere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'impinduka zitezwe kuzagaragara ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'u Rwanda. Perezida Kagame yashimye amahitamo y'abanyamerika mu matora ya Perezida aherutse kuba aho Donald Trump yatorewe kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko Guverinoma nshya ya Donard Trump izazana impinduka mu buryo butandukanye, ndetse no ku bibazo by’Afurika, cyane cyane ibibazo biri hagati ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'u Rwanda, hakurikijwe impinduka ziri kuba ku rwego rw’isi.
TANGA IGITECYEREZO