Umuhanzikazi wo muri Uganda Nandor Love, yagaragaje ko yifuza gukora indirimbo na Mudra, undi muhanzi ukomeye mu njyana ya Dancehall.
Dorcus Tendo Nantume uzwi nka Nandor Love, mu kiganiro cyanyuze kuri Galaxy Tv ejo hashize, yashimye cyane impano ya Mudra n'ubushobozi bwe muri muzika, avuga ko Mudra ari umuntu ashaka gukorana na we. Yavuze ko gukorana kwabo kwafasha gukora ibihambaye ndetse bikaba byatanga ibyiza byinshi.
Mu magambo macye Nador Love yagize ati: "Nshaka gukorana na Mudra. Dukoranye, twakora ikintu gihambaye. Gukorana mu buryo bwa 'ki mafia' byatanga ibyiza byinshi".
Nandor Love amaze kugira indirimbo zamenyekanye zirimo Mpologoma, Kinawolovu na Gukubandetse, indirimbo zakunzwe cyane mu mu bihe bitandukanye kandi n'ubu zikaba zikiri kw'isonga.
Mudra we nta kundi yasobanurwa kuko amaze igihe kinini ari umwe mu bahanzikazi bafatiye runini mu muziki wa Uganda cyane cyane mu bahanzi b'igitsina gore, akaba ari n'umwanditsi w'indirimbo ndetse n'umuhanzi mu njyana ya Dancehall.
Abakunzi b’umuziki benshi bagaragaza ko iyi "collaboration" hagati ya Nandor Love na Mudra ari ikintu benshi bazishimira igihe byaba bishyizwe mu bikorwa kandi babitezeho byinshi mu minsi irimbere.
Amafoto ya Mudra, umuhanzi wo muri Uganda wifuzwa na Nandor Love kuba bakorana.
Nandor Love,umwe mubahanzikazi bo muri Uganda wifuzwa gukorana na Mudra
TANGA IGITECYEREZO