Umuhanzikazi Spice Diana wo muri Uganda mu kiganiro cyanyuze kuri "Millennials Christ" ejo hashize, yatangaje ko yigeze kuba abarizwa mu madini abiri, Islam na Kiliziya Gatolika.
Spice Diana, izina rye ry'ukuri ni "Namukwaya Hajara Diana", yagize icyo avuga ku bijyanye n’imyemerere ye n’impamvu afite amazina abiri atandukanye y’idini. Uyu mwihariko w’idini yahuye na wo uhereye m'umuryango avukamo.
Yavuze ko yabatijwe izina rya Diana na se, ariko akurira mu muryango w’abo mu idini rya Islam, aho yakuriye kwa mukase kugeza yiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye. Yahise yinjira mu myemerere ya Islam, akurikira ibikorwa, imigenzo myinshi yaryo ari bwo yahise yitwa Hajara.
Ariko, ubwo nyina yatahaga mu muryango w’Abakiristu nyuma yo gutandukana na mukase, Spice Diana yagiye akura agana ku myemerere ya Kiliziya Gatolika. Yagize ati: "Nakuze nkurikiza Islamu cyane kuko ari ho namaze igihe kirekire, kandi mfite izina Hajara, niyo mpamvu numva nzi neza ko hari aho ndi mu idini rya Islamu".
Uyu muririmbyikazi yavuze ko ubu afite uburyo bwe bwo kwegera Imana, akavuga ko atemera idini ryihariye gusa, ahubwo akorana na yo mu buryo yumva. Ati: “Imyemerere yanjye ni hagati yanjye n'Imana, mvugana nayo mu buryo bwanjye bwo kuyumva, nta dini rihariye ndiho".
Diana yasobanuye aho amazina ye "Diana na Hajara" uko yakomotse
Spice Diana asobanura ko kuba ahantu hatandukanye byatumye agira amazina y'amadini abiri, "Islam na Kiliziya Gatolika"
TANGA IGITECYEREZO