Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy'abacuruzi bishyuza Abanyarwanda serivisi n'ibicuruzwa mu madolari, asaba ababifite mu nshingano kwihutisha uburyo bwo kubirandura burundu.
Ni ibyo Perezida Kagame yatangarije mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kigaruka ku ngingo zireba ubuzima rusange bw'Igihugu, ububanyi n'amahanga n'ibindi, kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2025 kuri Kigali Convention Center.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abantu bakora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye ariko bagasaba abaguzi kwishyura mu madorali gusa baba banyuranya n’amategeko.
Ati: “Ni bibi no ku nshuro ebyiri kuko uwo wishyurwa nko mu madorali cyangwa amayero cyangwa iki, mu misoro ntabwo yishyura mu madorali, yishyura mu manyarwanda. Rero ntabwo ari byo, uwo muntu wishyurwa ubukode mu madorali na we aba agomba kwishyura imisoro mu madorali. Ariko ibyo byose ubundi bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwamo, ni nko kwica amategeko, abishe amategeko bakabihanirwa.”
Perezida Kagame yavuze ko abakora ubucuruzi bagasaba abaguzi kubishyura mu madorali cyangwa andi mafaranga y’amanyamahanga, bagomba kubihagarika burundu. Ati: “Ndibwira ko aho tuvugira aha hari uburyo bubitekereza bushaka kubishyira ku murongo, navuga gusa ko bikwiriye kwihuta, ni cyo cya ngombwa bigacika burundu. Icyo na cyo, ndumva bizatungana.”
Ibi Umukuru w'Igihugu abikomojeho nyuma y'uko mu mpera z'umwaka ushize abagize Inteko Inshinga Amategeko basabye Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) gufata ingamba zihamye ku kibazo cy'abacuruzi bishyuza mu madorali zimwe muri serivisi, ndetse no gukurikirana aho abaturage bahabwa serivisi za Banki mu ndimi batumva bigakosorwa.
Ikibazo cy'abatanga zimwe muri serivisi bishyuza mu madorali kandi bari mu Rwanda cyakunze kugaragazwa ahanini n'abacuruzi. Cyongeye kugarukwaho n'abagize Inteko Ishinga Amategeko ubwo bagezwagaho raporo n'Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR kuko ngo bikomeje gutya ifaranga rw'u Rwanda ryaba riri mu kaga.
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa yahise asaba abakishyura mu madorari ko batanga ayo makuru, ubundi ababikora bakabiryozwa.
Si ubwa mbere BNR isabwe guhagurukira iki kibazo, kuko no mu 2023 yaburiye abacuruza cyangwa bacyishyuza serivisi mu mafaranga y’amahanga (amadevize) ko hari ibihano bibateganyirijwe.
BNR isobanura ko ibyo bintu bitemewe kandi ko bihanwa n’amategeko, aho igira iti: “Hakurikijwe Itegeko N48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, biteganyijwe ko inshingano zose zizamo amafaranga cyangwa ibikorwa byose bikorewe muri Repubulika y’u Rwanda bigomba gushyirwa kandi bikishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda.”
Iyi banki isobanura ko gushyiraho ibiciro ku bicuruzwa na serivisi mu mafaranga y’amahanga bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko, ariko igakomeza igira iti: “Icyakoze, ibigo bitanga serivisi zigaragaza ko bikorana n’abanyamahanga byo byemerewe kwakira aya mafaranga y’amahanga. Ibyo birimo amahoteli, inzu z’imikino, amaduka atishyura amahoro ya gasutamo, sosiyete zikorana na ba mukerarugendo n’amashuri mpuzamahanga.”
BNR yamenyesheje abantu bose ko ufashwe agurisha ibicuruzwa cyangwa akishyuza serivisi mu mafaranga y’amahanga atabifitiye uburenganzira, ahanishwa gufatirwa amafaranga yose yavuye muri icyo gikorwa.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy'abishyuza Abanyarwanda mu madolari gikwiye gucika burundu
TANGA IGITECYEREZO