Nk'uko raporo nshya ya World Economic Forum ibigaragaza, hari imirimo mishya kuva 2025 kugeza 2030 izahangwa ku mpuzandengo ya 14% ishingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’impano, hakazavaho indi mirimo ingana na 8%, bikazatanga umusaruro ungana na 7% mu mibare ya nyayo y’imirimo.
Mu gihe kizaza, ikoranabuhanga rizagira uruhare rukomeye mu mpinduka z’ubucuruzi, aho 60% by’abakoresha biteze ko rizahindura imikorere mu mirimo yabo mbere ya 2030. Iterambere mu bwenge buhangano (AI) Artificial intelligence hifashishwa ama-robo , rizazamura imirimo mu ikoranabuhanga, umutekano n’ubumenyi bwa mudasobwa.
Izamuka ry’ibiciro ku Isi rizagira ingaruka zikomeye ku mirimo, aho 50% by’abakoresha biteze ko rizahindura uburyo bakoramo. Ibi bizakenera ubuhanga mu guhanga udushya no guhangana n’ibibazo. Nubwo izamuka ry’ibiciro rizaca intege imirimo imwe, rizongera ikenerwa ry’imirimo mishya isaba ubuhanga mu guhanga udushya.
Imihindagurikire y’ikirere nayo izahindura byinshi mu bucuruzi, aho 47% by’abakoresha bateganya gukenera abahanga mu ngufu zisubiramo mu rwego rwo kurondereza ingufu no kubungabunga ibidukikije hanifashishwa ibinyabiziga bikoresha ingufu z’amashanyarazi.
Amakimbirane mu bukungu
n’ububanyi n’amahanga azatera ibigo kuvugurura imikorere, cyane cyane mu
bijyanye no kwimura ibikorwa cyangwa kubisana nk'uko bikubiye muri The future of Jobs Reports 2025. Ibi bizazamura imirimo ku gucunga
umutekano w’ikoranabuhanga n’imikoranire.
Nubwo imirimo mishya iziyongera
kugera kuri 14% y’imirimo yose, 8% izavaho, bikazatuma habaho izamuka rya 7% mu
mibare ya nyayo y’imirimo. Abakoresha
85% bateganya kongera ubushobozi bw’abakozi babo hibandwa ku gutanga amahugurwa.
Abakoresha 83% batangaje ko
bafite gahunda zo guteza imbere uburinganire, ugereranyije na 67% byariho mu 2023.
Izi gahunda zigaragara cyane mu Burengerazuba bw’Isi no mu bigo binini,
bikazafasha gushaka impano zitandukanye mu rwego rwo kuzamura iterambere.
Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO