Kigali

Afurika y’Epfo yihariye imijyi myinshi ikorerwamo ibyaha byinshi muri Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/01/2025 9:52
0


Afurika y’Epfo yihariye imijyi itandatu ku rutonde rw’imijyi icumi iberamo ibyaha kurusha indi muri Afurika, nk'uko byagaragajwe n’urutonde rw’Ikigo gisanzwe gitangaza amakuru y’ubushakashatsi ku ngingo zitandukanye, Numbeo.



Umwaka ushize, Afurika y'Epfo yari ifite ubwiganze mu kugira imijyi myinshi ikorerwamo ibyaha agahishyi muri Afurika. Kuri ubu, iki gihugu cyongeye kwandika amateka atari meza, aho mu mijyi yacyo yari yashyizwe ku rutonde hiyongereyeho umwe bijyanye n'ibibazo by'umutekano muke bikomeje kumvikana muri iki gihugu.

Uyu mwaka nabwo, imibare iragaragaza ko ibyaha byakozwe ku kigero cyo hejuru mu mijyi ugereranyije no mu bice by’ibyaro.

Ni ibisanzwe bizwi ko ibyaha byinshi byiganjemo iby'ihohotera n'ubujura usanga bikorerwa mu mijyi kurusha mu byaro bitewe n'uko uko iterambere rigenda ryiyongera ari nako abantu bagenda bishora mu ngeso mbi.

Iki kigo kivuga ko bitewe n’ubukungu buke, umubare mwinshi w’abatarize, ubukene n’ibindi ari bimwe mu bituma ibyaha bigenda byiyongera muri Afurika.

Muri iyi mijyi haberamo ibyaha byinshi gusa ibiri ku isonga ni ibiyobyabwenge, gushimuta, ubujura, ibyaha bikomoka ku mitwe yitwara gisirikare n’ibindi.

Umujyi uri ku isonga mu kugira ibyaha byinshi muri Afurika ni Pietermaritzburg wo muri Afurika y'Epfo ukaba uri ku mwanya wa mbere ku Isi hose.

Iki gihugu kandi gifitemo n’umujyi wa Pretoria, ukaba uri ku mwanya wa mwanya wa kabiri ku Isi. Hari na Johannesburg iri ku mwanya wa gatanu, ndetse na Durban yaje ku mwanya wa gatandatu ku Isi.

Afurika y’Epfo ifitemo na Port Elizabeth ifite iri ku mwanya wa munani ku Isi mu gihe Cape Town iri ku mwanya wa 16 ku Isi nk'uko byari bimeze umwaka ushize.

Kuri uru rutonde hariho na Lagos ya Nigeria iri ku mwanya wa 29 ku Isi. Windhoek yo muri Namibia iri ku mwanya wa 34, Harare yo muri Zimbabwe iri ku mwanya wa 63 ku rutonde rw’Isi.

Uru rutonde ruriho Nairobi yo muri Kenya iri ku mwanya wa 73 ku rutonde mpuzamahanga.

Kuba mu Mijyi myinshi yo muri Afurika hakomeje kugaragaramo ibyaha bikabije, biri kugira ingaruka mbi ku iterambere ry'Umugabane muri rusange ndetse n'ishoramari mpuzamahanga.

Rank

Country

Crime Index

Global Rank

1

Pietermaritzburg, South Africa

82.0

1st

2

Pretoria, South Africa

81.8

2nd

3

Johannesburg, South Africa

80.8

5th

4

Durban, South Africa

80.6

6th

5

Port Elizabeth, South Africa

78.1

8th

6

Cape Town, South Africa

73.7

16th

7

Lagos, Nigeria

68.1

29th

8

Windhoek, Namibia

66.9

34th

9

Harare, Zimbabwe

61.5

63rd

10

Nairobi, Kenya

59.7

73rd

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND