Chimano umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol atangaza impamvu zo kwishyuza bihenze ku bahanzi ba Sauti Sol muri iki gihe batagikorana umunsi ku wundi.
Kugeza uyu munsi Sauti Sol ntibagikora nk'itsinda nyuma y’imyaka 18 bakora umuziki bari hamwe, kandi umuhanzi Willis Chimano yavuze ko ibiciro byo kubatumira mu bitaramo muri iki gihe byazamutse kubera ko buri wese muri bo ari gukora ku mishinga ye bwite y’umuziki.
Sauti Sol batangaje ko bahagaritse ibikorwa byabo mu kwezi kwa Gicurasi 2023 nyuma y’imyaka 18 bakora umuziki. N’ubwo bagiye mu kiruhuko, bakomeje kugaragara rimwe na rimwe mu bitaramo byabo bwite.
Mu byo bagaragayemo harimo nka Sol Fest yabereye "Uhuru Gardens" kuwa 19 na 21 Ukuboza 2024, aho amatsinda y'abahanzi bakorana umuziki nka "Them Mushrooms" na "Les Wanyika" nayo yatanze ibyishimo. Ibigo binini nka Safaricom byatanze inkunga ya miliyoni 15.5 z’amashilingi nk’abaterankunga nyamukuru.
Chimano yavuze ko ubu kubahamagara kuri iyi saha bihenze kurushaho. Yagize ati: "Birahenze cyane ubu kuduhamagara kugira ngo tubone amafaranga ahagije. Niba tuzajya mu bitaramo, igiciro kigomba kuba gifite agaciro mu buryo bw’amafaranga. Niba umuntu aduha $100,000 (Sh13 miliyoni), byaba byiza, ariko ntitwakwemera agiye munsi y'ayo".
Umwanditsi w’iby’umuziki John Muchiri yavuze ko mbere yo guhagarika, Sauti Sol bari basanzwe bakoresha amafaranga atari munsi y'amadorari 40,000 (Sh5 miliyoni) mu gihe cy'isaha imwe gusa. Chimano yasobanuye impamvu z’ibiciro bihanitse.
Yagize ati: "Gukoresha itsinda ry’umuziki birahenze. Abategura ibitaramo bagomba kwishyura amatike y’indege, hotel, itike y'indege n'ibindi bikorwa byose bijyanye n’itsinda. Iyo bemeye kwishyura, baba bateganya kunguka, kandi ibyo byerekana agaciro k'itsinda ryawe. Sauti Sol yashyizeho izina rikomeye".
Nk'uko biri mu nkuru ducyesha Ghafla, itsinda rya Sauti Soul ryatangiye ririmbira amashilingi 14,000 muri "Europe Tour", ubu bageze ku rwego rwo kuririmbira amafaranga atari munsi ya miliyoni 13 z'amashiringi ya Kenya.
Chimano yagaragaje uburyo ibihe byahindutse, kuko amafaranga Sauti Soul yaririmbiraga cyera atariy o bakiririmbira
TANGA IGITECYEREZO