Umutoza wa Rayon Sports Robertinho, yatangaje ko bibabaje kuba ikipe ye izahura na Mukura Victory Sports idafite umukinnyi wayo w’ingenzi, Muhire Kevin.
Robertinho yavuze ko nubwo hari abandi
bakinnyi bazagerageza kuzuza ibyo ashaka gukina, bitari gushoboka guhita
batanga ibyo Kevin yatangaga.
Robertinho yabigarutseho mu kiganiro
yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yabaye ku wa Kane, tariki ya 9
Mutarama 2025, mu Nzove. Iyo myitozo yari yitabiriwe n’abakinnyi hafi ya bose
ba Rayon Sports, uretse Muhire Kevin ufite imvune ndetse na Musa Madjaliwa bivugwa
ko yaciye ukubiri n’ikipe.
Muhire Kevin yavunikiye mu mukino Rayon
Sports yatsinzemo Police FC ibitego 2-0, akaba atazakina umukino uteganyijwe kuri
uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye.
Robertinho yagize ati: “Birababaje cyane kuba
tutazagira Kevin. Ni umukinnyi udutangira ubutumwa bwacu nk’abatoza kandi ni we
umukino uba wubakiyeho. Nubwo hari abandi dufite bazagerageza kuzuza izo
nshingano, nta washidikanya ku kinyuranyo Kevin aduha.”
Rayon Sports irimo kwitwara neza muri
Shampiyona aho itarabona intsinzwi kugeza ubu. Ariko Robertinho avuga ko
gutsinda buri mukino bigira ingaruka ku mubiri no ku mitekerereze, kandi ko
nawe yigeze kurwara kubera umutwaro w’ibyo bitekerezo.
Ati: “Gutsinda buri mukino ni inshingano zitoroshye.
Twigeze kubigeraho mu mwaka wa mbere wanjye hano, kandi dukina n’amakipe
akomeye yo muri Afurika. Gusa birasaba imbaraga nyinshi ku buryo rimwe na rimwe
bigutera uburwayi kubera umunaniro.”
Rayon Sports izacakirana na Mukura VS ku wa
Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, kuri Stade ya Huye, guhera Saa Kumi
n’Imwe. Mukura iri ku mwanya wa munani n’amanota 18, naho Rayon Sports, ikomeje
kuyobora Shampiyona n’amanota 36.
Rayon Sports izakina na Mukura idafite kapiteni wayo Muhire Kevin wavunitse ku mukino wa Police FC
TANGA IGITECYEREZO