Kigali

NBA All-Star 2025: Nikola Jokic na Giannis Antetokounmpo bakomeje kuza imbere mu matora

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/01/2025 11:24
0


Nikola Jokic wa Denver Nuggets na Giannis Antetokounmpo wa Milwaukee Bucks bakomeje kuza imbere mu matora yo gutoranya abakinnyi bazatangira mu mukino wa NBA All-Star Game uteganyijwe tariki ya 16 Gashyantare 2025 i San Francisco.



Giannis, uyoboye mu majwi y’abakinnyi bo Burasirazuba (Eastern Conference), afite amajwi 2,721,339, mu gihe Jokic ayoboye mu Burengerazuba (Western Conference) n’amajwi 2,277,723.

Amatora y’abafana afite uruhare rwa 50% mu gutoranya abakinnyi bazakina uyu mukino wa NBA All Stars, naho abanyamakuru n’abakinnyi ba NBA bagira uruhare rwa 25% buri ruhande. Abakinnyi bazatangira umukino bazatangazwa tariki ya 23 Mutarama 2025.

Muri uyu mwaka, NBA yahinduye imiterere y’uyu mukino, aho hazabaho amarushanwa y’amakipe ane aho kuba abiri nk’uko byari bisanzwe. Aya makipe azatoranywa na Shaquille O'Neal, Charles Barkley, na Kenny Smith, hanyuma ikipe ya kane ikaba iy’abatsinze irushanwa rya Rising Stars Challenge, iyobowe na Candace Parker, umunyabigwi wa Women’s NBA.

Mu binyuma (guards), Shai Gilgeous-Alexander wa Oklahoma City Thunder ni we uyoboye mu gace k’Iburengerazuba n’amajwi 1,811,050, mu gihe LaMelo Ball wa Charlotte Hornets ayoboye mu karere k’Uburasirazuba n’amajwi 1,490,227.

Abakinnyi b’imbere (frontcourt) ba Phoenix Suns, Kevin Durant, na LeBron James wa Los Angeles Lakers,  na Nikola Jokic wa Denver Nuggets mu Burengerazuba, naho Jayson Tatum wa Boston Celtics na Karl-Anthony Towns wa New York bayoboye mu Burasirazuba.

Iyi mikino ya NBA All-Star izagaragaza umwihariko ukomeye, haba mu miterere mishya ndetse no mu batanze ibirori byayo, bikaba biteganyijwe ko izaba kimwe mu bikorwa by’imikino bikomeye mu mwaka wa 2025.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND