Kigali

Nsanzimfura Keddy mu nzira zijya muri AS Kigali

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/01/2025 12:24
0


Nsanzimfura Keddy, umukinnyi ukina hagati mu kibuga ari mu nzira yo gusinyira AS Kigali nyuma yo kutagirana amasezerano na Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-25.



Keddy w’imyaka 22 yari yagarutse mu Rwanda nyuma yo kuva muri Al-Qanah FC yo mu Misiri, aho yari yagiye gukina mu cyiciro cya kabiri, nyuma y’uko atabonye umwanya uhagije wo gukina.

Mu 2023, Keddy yasinyiye Al-Qanah FC nyuma yo kuva muri Marines FC, aho yari intizanyo ya APR FC, nyuma y’uko yavuye mu ikipe ya APR FC. 

Icyakora, muri Kamena 2024, Keddy yatangajwe  nk’umukinnyi wa Kiyovu Sports, ariko ntibyashobotse gukomeza muri iyo kipe kubera ibihano bya FIFA byafatiwe Urucaca.

Mu gihe Keddy atabashije gukinira Kiyovu Sports yagiye anakorana imyitozo na AS Kigali aho bivugwa ko ari hafi kuyisinyira amasezerano. 

Uyu musore, wahereye mu bato ba Kiyovu Sports, akaba yaragize ibihe byiza muri APR FC ndetse akaza kwerekeza muri Marines FC mbere yo kugerageza amahirwe mu Misiri ari mu nzira yo kongera gukina mu Rwanda ariko muri AS Kigali.

AS Kigali, ikipe ikomeje gukusanya imbaraga zayo mu gice cya kabiri cya shampiyona, yasoje igice cya mbere iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 26, ikaba irushwa amanota 10 na Rayon Sports ya mbere.

Nsanzimfura Keddy uherutse gutangazwa muri Kiyovu ari hafi gusinyira AS Kigali 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND