Kigali

Nyuma y'Ibizamini bya DNA ku bitaro bibiri, umwavoka wa Davido yavuze ko Anu Adeleke atari uwe

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:6/01/2025 18:52
0


Umwavoka wahoze akorana na Davido, Bobo Fred Ajudua, yashyize ahagaragara amakuru avuga ku mwana wa mbere wa Davido witwa Anu Adeleke, nyuma yuko yavuze ko hapimye DNA mu bitaro bibiri bagasanga atari uwe. Ibi bije nyuma y’ibirego byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.



Anu Adeleke, bivugwa ko ari umwana mukuru wa Davido, akomeje kugaragara mu itangazamakuru nyuma yo gushyira hanze amafoto meza yagiye arushaho gukundwa ubwo yizihizaga isabukuru ye y'imyaka 11 ku itariki ya 5 Mutarama 2024.

Ubushakashatsi bwakozwe kuri konti ye y'Instagram bwerekana ko izina ry'uyu mwana ari Mitchelle Anuoluwapo Adeleke, aho avuga ko ari umukobwa mukuru wa Davido kandi akaba umwana w’umunyamideri.

Gusa Bobo Fred Ajudua wahoze ari umwavoka wa Davido, yagaragaje ibitekerezo bye ku bijyanye n’uyu mwana, abishyira ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga. Yashimangiye ko ibizamini bya DNA byakorewe mu bitaro byizewe bibiri bitandukanye, byemeje ko uyu mwana atari uwa Davido.

Yongeyeho ko ibizamini bya DNA byabaye mu maso ya nyina w'umwana, nyirakuru ndetse n'abandi batari bake bari kumwe, ngo byemezwe ko nta shingiro rihari ko uyu mwana ari uw’umuhanzi Davido.

Bobo Fred Ajudua yavuze ati: “Ni nde waba avuga ngo ni Davido? Nyuma y'ibizamini bya DNA byakorewe mu bitaro byizewe bibiri (kandi kimwe muri byo cyatoranyijwe na Dr. Deji kugira ngo habeho amahoro mu muryango wanyu), mu myaka ishize, kuki ugikora ibi? 

Ndabivuga mu ruhame, kandi ntabwo nemeranya n’ibyo, ibi ni ukutarengera uburenganzira ku muryango wa Adeleke ndetse n’umwana. Ndabasabira amahoro, kandi ndabifuriza ibyiza".

Nyuma y’iri tangazo, umugore witwa “Sheisbrownsugar12_” yatangaje ko atemeranya n’ibyo Bobo yavuze, asubiza avuga ko ibizamini bya DNA byabaye hatari umubyeyi w'umwana.

Ibirego bikomeje gututumba ku mbuga nkoranyambaga ku byerekeye uyu mwana bivugwa ko ari uwa Davido, abamushyigikiye n'abamunenga bakaba bakomeje gutanga ibitekerezo.


Davido ntacyo aratangaza ku makuru mashya avuga ko Anu Adeleke atari umwana we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND