Polisi ya Uganda yatangaje itegeko rishya ribuza abahanzi kujyana amakipe manini mu birori n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Iri tegeko ryatangajwe na Patrick Onyango, umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kampala, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu karere ka Naguru, Kampala, ku wa Mbere. Polisi ivuga ko kugabanya umubare w’abantu bafasha abahanzi mu birori bizafasha kugabanya ihohoterwa rituruka ku makimbirane hagati y’abahanzi n’abafana babo.
Nk’uko Onyango yabisobanuye, abantu batanu gusa ni bo bemerewe kujyana n'umuhanzi mu birori, kandi bagomba kuba barimo "DJ w’umuhanzi, umuyobozi (Manager), Umunyamabanga, Treasurer, n’ucungira umutekano umuhanzi".
Onyango yagize ati: “Nk’uko Polisi y’Umujyi wa Kampala n’izindi nzego z’umutekano zibivuga, ntidushaka kubona umuhanzi ajyana abantu bateza ibibazo mu bikorwa bye, bataba bashinzwe umutekano cyangwa gufasha mu buryo bwemewe. Abahanzi bazajya bajyana n’ikipe y’abantu batanu gusa."
Yakomeje avuga ko abantu bose bazarenga batanu bazafungwa, kandi ko umuhanzi azaba asabwa gutanga urutonde rw’abemerewe kujyana nawe.
Iri tegeko ryashyizweho nyuma y’imvururu zabaye hagati y’amakipe y’abahanzi Alien Skin na Pallaso mu birori byabaye tariki ya 1 Mutarama muri "Buloba Forest Park". Izi mvururu zateje ubwumvikane bucye, ndetse hari n’abakomeretse.
Imirwano yarakomeje nyuma, aho Pallaso yateye ku wa Kane, akarwanywa na Alien Skin mu nzu yayo, hakangirika imodoka n’ibindi bikoresho.
Polisi yibanda ku kwimakaza amahoro no gutuma abantu bishimira imyidagaduro mu buryo butekanye. Ariko, ir’itegeko rishya rikomeje kugabanya amakimbirane akomeje hagati y’amatsinda abiri, hakomeje kugaragara ubutumwa bw’iterabwoba.
TANGA IGITECYEREZO