Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano uheruka kwandika amateka muri BK Arena mu gitaramo cya The Ben, yatunguranye avuga ko atazi Bruce Melodie bityo ko nta n'ikintu yamuvugaho.
Yampano umaze iminsi itandatu ashyize hanze indirimo "Meteresi" yakoranye na Bushali, iby'uko atazi Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda, Versus, aho yari ari kugaruka ku buryo yatanze iby'ingenzi muri BK Arena mu gitaramo cya The Ben.
Umunyamakuru Luckman Nizeyimana ukora iki kiganiro yabajije Yampano icyo yavuga kuri Bruce Melodie, abanza kuvuga ko nta cyo amuvugaho, gusa nyuma avuga ko atanamuzi dore ko bataranahura.
Yagize ati: "Bruce ikintu namuvugaho, ese buriya hari ikintu mfite cyo kumuvugaho! Melode nta cyo pee. Abo bagabo ba 1:55 AM tubihorere none se ndabavugabo iki?. Ntabwo muzi Melodie peeh kuko tutari twanahura nyine nta kintu muvugaho na Element nta kintu muvugaho".
Muri iki kiganiro kandi Yampano yashimiye The Ben wamuhaye amahirwe yo kuririmba muri BK Arena bwa mbere, avuga ko ari mukuru we ndetse ko agaciro yahaye ubuhanzi bwe nawe azagaha barumuna be mu muziki.
Yanavuze ko bwari bwa mbere yinjiye muri BK Arena dore ko yari yarihaye isezerano ko azayinjiramo ari uko agiye kuririmba, atazajyayo bwa mbere ari uko agiye kureba abandi.
Yampano yigeze gutangaza ko yanyuze mu buzima bushaririye aho yanakoze ikiyede. Yavuze ko ubuzima ari urugendo bityo ko umuntu adakwiye gukangwa n'ibyo ari gucamo.
Yagize ati "Ubuzima ni urugendo, ikintu cya mbere ni ukuba ufite aho ugiye rero ntugakangwe n'ibyo uri gucamo, kandi uri kujya aho ushaka kujya. Ibyo uri gucamo ni byo bigutegura neza, biguha imbaraga, biguha kuba uri umuntu udakangwa na buri kimwe no kuba warabonye byinshi".
Yakomeje agira ati: "Rero sinumva ko umuntu yatinya kunyura mu bintu kandi afite aho ari kujya, ugomba kubicamo kugira ngo utambuke".
Yampano ufite gahunda yo gukorana indirimbo na The Ben muri uyu mwaka wa 2025, ni umwe mu bagezweho muri iyi minsi. Afite indirimbo zikunzwe zirimo "Ngo" yakoranye na Papa Cyangwe na "Sibyange", "Meteresi" yakoranye na Bushali n'izindi.
Yampano wo guhangwa amaso mu muziki nyarwanda yavuze ko atazi Bruce Melodie
REBA UKO "YAMPANO" YITWAYE MU GITARAMO CYA THE BEN
REBA INDIRIMBO "NGO" YA YAMPANO FT PAPA CYANGWE
TANGA IGITECYEREZO