Kigali

Zuchu yaba yarasubiranye na Diamond Platnumz bikagirwa ibanga?

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:5/01/2025 13:52
0


Ni amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,agaragaza umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania akina n'abana n'umuhanzi w'icyamamare muri icyo gihugu, Diamond Platnumz.



Amashusho yerekana Zuchu yishimye ari kumwe n'abana ba Diamond, harimo Tiffah na Nillan, yabyaranye na Zari.

Mu minsi ishize, Zuchu na Diamond batangaje ko batandukanye mu rukundo, ariko bakomeje gukorana mu buhanzi. Iyi nkuru yatumye benshi bibaza uburyo Zuchu yakomeje kugaragaza urukundo no kuba hafi y'abana ba Diamond, ibintu bitandukanye n'ubuzima bwabo bw'umubano usanzwe.

Gusa  aba bakunze gutangaza  ko batandukanye cyangwa  andi makuru ku mu bano wabo  mu rwego rwo kugira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru cyane cyane iyo bafite imishinga bagiye gushyira hanze.

Amashusho atandukanye yerekanye Zuchu n'abana barimo gukina, gutembera mu mazi ndetse no gukina indirimbo za Diamond Platnumz. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND