Kigali

Nsabimana Aimable wari wasabye gutandukana na Rayon Sports yasubiye mu myitozo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/01/2025 20:57
0


Myugariro w'Umunyarwanda, Nsabimana Aimable wari wandikiye ikipe ya Rayon Sports ayisaba gutandukana nayo yasubukuye imyitozo.



Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2024 ni bwo Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda izahanganamo na Mukura VS kuri Stade Huye kuwa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025. 

Abakinnyi basubukuye imyitozo barimo abari bamaze iminsi badakora kubera impamvu zinyuranye harimo na Nsabimana Aimable.

Uyu mukinnyi yasubukuye imyitozo nyuma y'uko yari yandikiye Rayon Sports ayisaba gutandukana nayo bijyanye nuko yari yahawe amafaranga ya 'recruitment' yari yasigawemo atuzuye. Yari yahawe Miliyoni 8 Frw kandi yaragombaga guhabwa miliyoni 13 Frw, ntibyamushimisha.

Amakuru avuga ko Nsabimana Aimable yaganiriye n'umutoza wa Rayon Sports, Robertinho ndetse na Perezida w'iyi kipe, Twagirayezu Thaddée bakemeranya ko asubira mu myitozo ubundi amafaranga bakazayamuha mu mpera z'uku kwezi.

Mu bandi basubiye imyitozo harimo Fitina Ombolenga wari waravunitse na Prince Jr Elenga Kanga wari waragiye mu biruhuko iwabo.

Abakinnyi ba Rayon Sports basubukuye imyitozo bitegura Mukura VS 

Nsabimana Aimable ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo 

Fitina Ombolenga nawe yasubukuye imyitozo 

Prince Elenga Kanga yasubukuye imyitozo nawe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND