Kigali

Police FC yasinyishije Byiringiro Lague wari wakiriwe na Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/01/2025 20:26
0


Ikipe ya Police FC yasinyishije umukinnyi w'Umunyarwanda, Byiringiro Lague wavugwaga muri Rayon Sports nyuma yuko yari yakiriwe n'ubuyobozi bwayo.



Byiringiro Lague yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2025 avuye muri Sweden. Yakiriwe na Perezida wa Murera, Twagirayezu Thaddée ndetse na Mushimire Claude ushinzwe imishinga muri iyi kipe.

Amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi agiye gusinyira iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru dore ko bari bamaze n'igihe bari mu biganiro ariko Police FC byarangiye ariyo imusinyishije.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande rw'ibumoso yasinye amasezerano y'umwaka umwe n'igice afite agaciro ka miliyoni 80 Frw.

Ibi bibaye nyuma yuko ikipe Byiringiro Lague yakinagamo ya Sandvikens IF yaherukaga gutangaza ko yatandukanye nawe kubwumvikane aho baseshe amasezerano.

Uyu mukinnyi yari yarerekeje muri iyi kipe mu kwezi kwa Mutarama muri 2023 aho yari yarayisanze iri muri shampiyona y'icyiciro cya Gatatu muri Suède gusa akaba yarayivuyemo iri mu cyiciro cya Kabiri.

Yatangiye gukina ruhago ahereye muri Vision FC , nyuma yerekeza mu Intare FC,mu 2018 azamurwa muri APR FC yitwaramo neza bituma aza kubengukwa na Sandkvens IF.

Police FC imusinyishije nyuma yuko ititwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona dore ko yayisoje iri kumwanya wa 4 n'amanota 23.

Byiringiro Lague wakiriwe n'abayobozi ba Rayon Sports ku kibuga cy'indege i Kanombe yasinyiye Police FC 


Byiringiro Lague ni umukinnyi wa Police FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND