Kigali

Minisitiri Nelly Mukazayire yasobanuye uburyo bazabyaza Siporo amafaranga na gahunda ya 2025

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/01/2025 9:43
0


Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasobanuye uburyo bazabyaza Siporo amafaranga hifashishijwe ibikorwaremezo no kuzamura impano ndetse anavuga gahunda bafite mu 2025.



Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z'abarimo Minisiteri wa Siporo, Nelly Mukazayire ndetse n'Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ,Rwego Ngarambe yabasabye kubyaza siporo amikoro.

Nyuma y'ibi, Minisitiri wa Siporo aganira na Televiziyo y'igihugu, yagaragaje ko kubyaza siporo amafaranga bishoboka ndetse anavuga ko byatangiye.

Yagize ati " Kubyaza siporo amafaranga cyangwa se ubukungu birashoboka byarakozwe n'ahandi henshi niyo mpamvu ari n'icyerekezo Nyakubahwa Perezida wa Repubilika yaduhaye . 

Ntabwo byoroshye ariko birashoboka kandi erega buriya byaranatangiye iyo ukurikije ibikorwaremezo byose tumaze kugira,ukareba aho igihugu kimaze kugera mu kubasha kugira ibikorwa bitandukanye, byerekana ko hariho iterambere rya siporo".

Yavuze ko siporo bazibyaza amafaranga binyuze mu mpano ndetse n'ibikorwaremezo.

Ati" Icyo bidusaba gikomeye rero twese tuzafatanya,icya mbere ni ukureba uburyo siporo uyigira igicuruzwa mu buryo butandukanye.

Ni ukuvuga ngo ni ukubanza kureba impano kuko muri siporo niho zihera,impano ufite ukazishyiramo ubushobozi bwo kugera ku buryo zigera kuri urwo rwego. 

Icya kabiri ni ugukora ibikorwa bya siporo bibyara inyungu cyangwa byinziriza inyungu,tukabyaza inyungu ibi bikorwa byose.Ibikorwaremezo bya siporo bimaze kuba bihari haba mu buryo bwo kuba hazamo amarushanwa ari nako n'ibikorwa by'imyidagaduro byuzuzanya n'ibikorwa bya siporo kuko ibyo ngibyo bituma ubasha kureshya amahirwe yo kwinjiza imari mu gihugu,kwinjiza ishoramari no gukorana n'abikorera".

Yavuze ko ibi byose biteza imbere amakipe ati " Ikindi bigateza imbere gukorana n'amakipe kuko iyo urimo kuzamura ibikorwa,yaba amarushanwa atandukanye ,yaba ibindi bikorwa bishobora no kuba ari ibya siporo byo kwishimisha byose bisaba ya mpano.

Bisaba ko ya mpano izamukira mu makipe,izamukira mu buryo butandukanye. Ibyo rero tubona bishoboka kandi twiteguye kubikora dufatanyije n'inzego zitandukanye".

Minisitiri Nelly Mukazayire yasobanuye ko bagendera ku nkigi 3 zirimo kuzamura impano no kuzamura ibikorwaremezo kugira ngo bakore inshingano bahawe.

Ati" Ku ntego zacu twavuga ko tugendera ku nkingi 3 kugira ngo inshingano twahawe,iya mbere ni ukuzamura impano. Muzatubona dusubira hasi kuzamura impano. 

Rero iyo uhereye aho ngaho, bakiri batoya nibyo dushaka. Dushaka ko hazamuka impano atari muri rusange gusa,zibashe gukura zikazagera kuri rwa rwego rw'ikinyamwuga aho ziba imari.

Icya kabiri ni icy'ibikorwa remezo bya siporo kuko ntabwo wazamura impano n'ibyo bikorwa remezo bya siporo bidahari ariko na none utabibyaje inyungu byakubyarira ikintu kinini kitari cyiza. Icya 3 ni icyo ngicyo cyo kuvuga ngo ni gute tubihuza n'aho Isi iri kugana kugira ngo bibe ahantu hareshya imari".

Minisitiri wa Siporo yavuze ko muri 2025 bafite gahunda yo kuzashyira imbaraga muri siporo y'abato ndetse hanongerwa ibikorwa remezo nkaho u Rwanda rufitanye amasezerano na FIFA yo kuzubaka ibibuga bito 10 ndetse no kuzamura urwego rw'amakipe.

Minisitiri wa Siporo yavuze ko mu buryo bazifashisha babyaza siporo amafaranga harimo kuzamura impano n'ibikorwaremezo

Nelly Mukazayire yavuze ko gahunda bafite muri 2025 harimo no kuzamura urwego rw'amakipe yo mu Rwanda mu mikino itandukanye 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND